Kigali

Amaze kujyanywa mu nkiko inshuro zirenga 15! Imvano y'ibyaha Diddy ugeraniwe akurikiranyweho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/03/2024 12:38
0


Injira mu byaha umuraperi w'icyamamare Diddy akurikiranyweho, ibyo yigeze gukora mu myaka yashize n'ibitumye imiturirwa ye 2 yo mu mijyi ya Los Angeles na Miami isakirwa icyarimwe bigasiga abahungu be mu mapingu.



Inkuru ikomeje kubica mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga n'iya Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, ukomeje kuba mu mazi abira nyuma yaho abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu (Homeland Security) basatse inzu ze 2 iherereye i Los Angeles n'indi iri Miami mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso.

Ibi byasize abahungu be babiri Christian Combs na Justin Combs bambikwa amapingu bagahatwa ibibazo, mu gihe Diddy washatse gutoreka akoresheje indege ye bwite ngo yerekeze mu birwa bya Carribean Islands gusa Homeland Security ikaba yahise igarura iyi ndege igitaraganya itaragera kure kuko yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Opa Lock Executive Airport mu mujyi wa Miami.

Magingo aya ibi biri kuba mu gihe kuva mu 2023 yajyanywe mu nkiko inshuro enye ashinjwa gufata ku ngufu abakobwa, harimo n'uvuga ko yamuhohoteye afite imyaka 16 gusa. Ndetse mu minsi ishije yanarezwe n'umusore wahoze amutunganyiriza indirimbo nawe amushinja kumuhohotera.

Amazu 2 ya Diddy yasatswe n'abashinzwe umutekano

Ibi byose byaje byiyongera ku bindi birego birimo gucuruza abakobwa rwihishwa, gutunga imbuda bitandukanyije n'amategeko hamwe no guha ibiyobyabwenge ku gahato abakobwa. 

Mu buhamya bwagiye butangwa n'abamurega bose bahurije ku kuba mu miturirwa ye ariho akorera ibi byaha birimo nko gukoresha ibirori agatumiramo abahere bagenzi akabaha abakobwa bo gusambanya kugahato. Aba barimo umuhanzikazi Cassie wanahoze ari umukunzi we wamushinjije ihohotera agahita amwishyura miliyoni 30 z'amadolari ngo ahagarike ikirego.

Umuhanzikazi Cassie wahoze ari umukunzi wa Diddy, ari mubamushinjije ihohotera rishingiye ku gitsina

Umwanditsi w'indirimbo ukomeye Tiffany Red unafite ibihembo byinshi bya Grammy Awards akesha kwandikira abarimo Chris Brown, Jason Derulo,John Legend na Alicia Keys, nawe yatanze ubuhamwa mu 2023 mu rukiko avuga ko yitabiriye ibirori mu rugo rwa Diddy akamubona ibihabera bibi ndetse avuga ko iyo winjiraga bakwakaga telefoni ndetse ko abarinzi be batemeraga ko umuntu ahasohoka atabiherewe uburenganzira.

Kuva mu 1993 yatangira kumenyekana amaze kujyanywa mu nkiko inshuro zirenga 15, harimo inshuro zamenyekanye mu itangazamakuru n'izagizwe ibanga

Umunyamideli Gina Huynh wahoze ari umukunzi wa Diddy mu 2019, nawe ari mu bamujyanye mu nkiko bamushinja kuba yarabahohoteye, gusa Gina we yanamushinjije ko yamukubitaga ndetse akanamuhatira kunywa ikiyobyabwege cya 'Cocaine'.

Uretse ibi birego byo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa rwihishwa, Diddy anaregwa kuba atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko, byumwihariko mu mpera z'umwaka wa 2023 yasanganywe imbunda mu modoka ye.

Kuba Diddy rugeretse mu mategeko, si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri yajyanywa mu nkiko kuko ngo amaze kuregwa inshuro zirenga 15, gusa ngo kuri ubu birasa nkaho amayeri yo kwikuraho ibyo aregwa asa nkayarangiye nk'uko The New York Times ibivuga ko ibi kuba Diddy byakabaye kuba byarabaye kera bikabuzwa n'imbaraga z'amafaranga afite no kumenyana n'abakomeye.

Mu byaha Diddy yagiye aregwa harimo n'icyaha cyo kwica

Na kera hose Diddy yakunze kujyanwa mu nkiko ku birego bitandukanye birimo no kwica. Mu 1995 yashinjwe kurasa umugabo witwa Jake Robles wahoze ashinzwe umutekano wa Suge Knight washinze inzu y'umuziki ya Death Row Records yaririmo Tupac, Snoop Dogg na Dr. Dre bari basanzwe batumvikana na Diddy n'inzu ye ya Bad Boy Records.

Iki gihe Diddy yahuriye mu kabyiniro na Suge Knight baratongana biba ngombwa ko basohorwa mu kabyiniro. Bageze hanze bakomeje gutongana bivamo kurwana aho agatsiko kari kumwe na Diddy karwanye na gatsiko ka Suge Knight kugeza ubwo Diddy yakuraga imbuga mu mufuka w'ipantalo ye akarasa Jake Robles warurikumwe na Suge.

Ubwo Diddy yajyanywa mu rukiko yahakanye ko atariwe wishe Jake Robles ahubwo ko mugenzi we ariwe wamurashe akoresheje imbunda ye. Uyu mugenzi we wari inshuti ya Diddy yemeye ko ariwe wishe Jake Robles aba ariwe ufungwa. Kuva icyo gihe byavuzwe ko Diddy ariwe wishe uyu mugabo gusa akishyura inshuti ye ikajya mu cyimbo cye.

Mu 1998 Diddy yongeye kujyanywa mu nkiko azira gukubita agakomeretsa uwitwa Steve Staute wari umujyanama (Manager) w'umuraperi Nas amuziza ko yahaye televiziyo ya MTV amashusho y'indirimbo 'Hate Me Now' atakuyemo igice yari yasabye ko basiba. Muri aya mashusho y'iyi ndirimbo hari ayerekana Diddy yigize nka Yesu ababye ku musaraba, akaba ariyo 'Scene' yashakaga gusiba gusa ngo babirenzeho bayisohora batabikuyemo bimuviramo kwibasirwa.

Ibi byatumye Diddy n'agatsiko ke basanga Stebe Staute mu rugo rwe i New York bakamukubita bakamusiga ari intere. Ubwo Diddy yagezwaga mu rukiko yakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri isubitse n'amasaha 74 yo kwiga ibijyanye no kutaganzwa n'umujinya (Anger Management Class). Yanishuye kandi Steve Staute miliyoni imwe y'amadolari nk'indishyi y'akababaro.

Mu 1999 Diddy yongeye kwisanga mu butabera azira kurasa mu kabyiniro. Ibi byabaye mu Ukuboza kwa 1999 ubwo Diddy umuhanzi yasinyishije muri Bad Boy Records witwa Jamal 'Shyne' Barrow yarwanye n'umusore mu kabyiniro barimo bigatuma bamwe barikumwe n'uwo musore witwa Allen bahita barwana n'agakundi ka Diddy nawe ku giti cye akinjira mu mirwano.

Urugomo,kurwana, no gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko biri mubyo Diddy yagiye ashinjwa

Icyo gihe amasasu yaravuze muri aka kabyiniro kugeza ubwo polisi ya New York yahageraga igata muri yombi ababikoze barimo na Diddy wasanganywe imbunda ebyiri gusa akavuga ko izo mbunda atari ize ko ari uzumushoferi we. Nyuma y'iminsi ine Diddy yitabye urukiko maze umushoferi avuga ko izo mbunda atari ze, nyuma yo gupima ibikumwe biri kuri izi mbunda bikagaragara ko aribya Diddy. Yahise akatirwa amezi 7 asubitse mu gihe umuhanzi Shyne Barrow yakatiwe imyaka 10 muri gereza. Iki gihe nabwo byavuzwe ko Diddy yishyuye amafaranga ngo ntabe ariwe ufungwa.

Diddy kandi yanigeze kujya anarwana n'abaraperi bagenzi be bakamujyana mu nkiko. Mu 2013 mu birori bya 'MTV Music Video Awards' uyu muraperi yiyemeye kuri Kendrick Lamar na J.Cole ababwira ko ntacyo baricyo kandi ko we ariwe mwami w'ijyana ya Rap. Ubwo Kendrick yamuburanyaga Diddy yahise amumenaho inzoga yarari kunywa. Iki gihe abari kurinda Kendrick Lamar na J.Cole bahise batangira kurwana n'aba Diddy kugeza ubwo Diddy yakubise ingumi umwe muri bo.

Mu 2014 Diddy na Drake bakozanijeho mu birori byari byateguwe na DJ Khaled byitwa 'Basel Weekend' byabereye i Miami. Iki gihe Diddy yakubise Drake gusa birangira babakijije ntawukomeretse. Drake yamujyanye mu nkiko gusa ikirego ahita agihagarika ubwo Diddy yamusabaga imbabazi.

Kuva mu myaka ya kera kugeza ubu Diddy wiyita 'Brother Love' yagiye ashinjwa ibyaha byinshi gusa nta narimwe yigeze abifungirwa byamuhamye ari nabyo bavuga ngo ''Diddy ni urugero rwiza rwo kuba umuherwe kuko ntacyaha na kimwe cyamuhama!''

Rolling Stone ivuga ko kuva mu 2023 aribwo ibyaha byo gufata ku ngufu byiyongereye hakiyongeramo n'icyaha cyo gucuruza abakobwa mu bakire bagenzi be ari nabyo bitumye magingo aya Diddy ari mu mazi abira. Ikindi kiyongeraho n'uko Diddy yanashyizwe mu majwi kuba yaragize uruhare mu rupfu rw'abaraperi babiri bakomeye aribo Tupac Shakur na Notorious B.I.G.

Diddy kandi anavugwaho kugira uruhare mu rupfu z'abaraperi nka Tupac na Notorious B.I.G wahoze ari inshuti ye 

Ibi ni nabyo byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga babihuza bavuga ko bitangaje kuba umunsi ingo 2 za Diddy zasatswe kumugaragaro, ari nawo munsi hizihizwa imyaka 27 ishize hasohotse album ya Notorious B.I.G yise 'Life After Death' hariho indirimbo yumvikana yicuza kuba yarakoranye na Diddy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND