RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Nicki Minaj n'umugabo we hamwe n'uwahoze abarindira umutekano

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/03/2024 9:07
0


Umuraperikazi Nicki Minaj hamwe n'umugabo we Kenneth Petty bajyanywe mu nkiko n'umugabo wahoze abarindira umutekano (Bodyguard), abashinja urugomo no kumukubita bakamukomeretsa.



Onika Tanya Maraj wamamaye mu muziki nka Nicki Minaj, uri mu baraperi bakomeye ku Isi, ntabwo yorohewe we n'umugabo we Kenneth Petty nyuma yo kujyanywa mu nkiko n'uwahoze abarindira umutekano aho abashinja kuba baramukubise bakamukomeretsa.

Uyu mugabo ubarega yitwa Thomas Weidenmuller aho yamaze kugeza ikirego mu rukiko rw'umujyi wa Los Angeles. Impapuro z'iki kirego cye cyahawe itangazamakuru, zigaragaza ko Thomas yari 'Bodyguard' w'uyu muraperikazi kuva mu 2017 kugeza mu 2019 ubwo yirukanywaga nyuma yo gukubitwa.

Nicki Minaj n'umugabo we Kenneth Petty bajyanywe mu nkiko n'uwahoze abarindira umutekano

TMZ ivuga ko Thomas Weidenmuller yavuze ko muri Nzeri ya 2019 aribwo yakubiswe na Nicki Minaj hamwe n'umugabo we. Icyo gihe ngo uyu muraperikazi yari yakoze igitaramo mu Budage ari naho bamukubitiye bamuziza ko umufana yambuye amarineti ahenze uyu muraperikazi.

Thomas w'imyaka 42 yavuze ko ubwo Nicki Minaj yasohokaga ahabereye igitaramo yanyuze mu bafana abasuhuza maze umwe muri bo amwambura amarineti. Ubwo bageraga muri hoteli uyu Nicki yararagamo ngo yari yarakaye atangira kumutuka ndetse ngo anamutera urukweto mu maso.

Nicki Minaj arashinjwa gutera urukweto mu maso uwahoze amurindira umutekano, ndetse n'umugabo we akamukomeretsa

Umugabo wa Nicki Minaj ngo nawe yahise atangira kumubaza impamvu yaretse umufana atwara amarineti ye ntayamwambure ndetse ngo yahise atangira kumukubita. Thomas avuga ko Nicki Minaj n'umugabo we bamukubise iryo joro bakamukomeretsa bigatuma anahita asezera ku kazi.

Thomas yasabye urukiko ko yahabwa amafaranga y'indishyi y'akababaro kuko ngo ubwo yivuzaga ibikomere yatewe n'uyu muraperikazi atigeze yishyura fagiture zo kwa muganga. Aya mafaranga yatse ni ibihumbi 500,000 by'amadolari angana na 642,186,500.00 Frw.

Barasabwa kwishyura ibihumbi magana atanu by'amadolari by'indishyi y'akababaro

Kugeza ubu ntacyo Nicki Minaj aratangaza kubyo aregwa we n'umugabo we Kenneth Petty usanzwe ari kuri 'Probation' nyuma yo gufungwa imyaka 11 azira ihohotera rishingiye ku gitsina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND