RFL
Kigali

U Burusiya bwashyize ishyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’intagondwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/03/2024 11:52
0


Igihugu cy’u Burusiya cyamaze gushyira ishyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina ku isi (LGBT) ku rutonde rw’abakora ibikorwa by’iterabwoba ndetse n’intagondwa.



U Burusiya bushyize uyu muryango mpuzamahanga wa LGBT mu mitwe y’iterabwoba n’intagondwa ku rutonde rw’abasanzwe bakora ibyo bikorwa, nyuma y’uko uyu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina wahagaritswe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya mu Gushyingo 2023.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko u Burusiya bwahagaritse icyo bwita "poropaganda y'abahuje ibitsina" mu bantu bakuze mu 2022, bukomeza kandi itegeko rikumira uwo muco mu bana bato. Ibyo byaciye burundu kwerekana "ibijyanye n’mibonano mpuzabitsina" mu ruhame no mu bitangazamakuru.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nibwo urukiko rwo mu Burusiya rwategetse abakozi babiri bo mu kabari k’abahuje ibitsina gufungwa by’agateganyo, babashinja gutegura "umuryango w’intagondwa." Iki, nicyo cyabaye ikirego cya  mbere nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ikirenga cyo gufata abaryamana bahuje ibitsina nk’intagorwa muri icyo gihugu.

Ni mu gihe abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’abagize umuryango wa LGBTQ + batangarije ikinyamakuru The Moscow Times ko bashobora kwemerera ubayobozi gukurikirana umuntu uwo ari we wese wagaragaje imibereho ya LGBTQ + cyangwa se wagaragaje ibimenyetso mu ruhame.

Uburenganzira bwa LGBTQ + bwagiye bushyirwaho imipaka nko mu myaka 10 ishize, kuva Perezida Vladimir Putin yashyira umukono ku itegeko ribuza “poropaganda ya LGBT” ku bana bato mu 2013.

Mu Burusiya abaryamana bahuje ibitsina ubu bari gufatwa n'abakora ibikorwa by'iterabwoba ndetse n'intagondwa    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND