RFL
Kigali

Hagati y'umuyobozi wa FC Barcelona n'umutoza we hizerwe nde?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/03/2024 8:47
0


Hakomeje kwibazwa uwo kwizerwa hagati ya Joan Laporta uyobora FC Barcelona n'umutoza we Xavi Hernandez nyuma yo gutangaza ko azatandukana n'iyi kipe uyu mwaka w'imikino nurangira.



Taliki 27 Mutarama ni bwo Xavi Hernandez yatangaje ko azatandukana na FC taliki 30 Kamena ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye anavuga ko ibyo yamaze kubiganiraho n'abayobozi.

Nyuma yuko atangaje ibi, havuzwe abatoza benshi bashobora kumusimbura ariko kubona ufite izina waza agasubiza FC Barcelona icyubahiro yahoranye ukabona ko bizagorana.

Mu biganiro bitandukanye, Xavi Hernandez yagiye abazwa niba biramutse bikunze nka FC Barcelona igatangira kwitwara neza ndetse ikaba yakwegukana n'igikombe cya UEFA Champions League dore ko iri no muri 1/4 ko atahindura umwanzuro akisubira ku cyemezo yafashe cyo kugenda ariko we akavuga ko niyo byagenda gute we atazisubira agomba gutandukana na FC Barcelona.

Nyamara nubwo uyu mutoza we atangaza ibi ,Joan Laporta uyobora FC Barcelona we atangaza ibihabanye bigatuma benshi bibaza amagambo yo kwizera.

Ku wa Gatanu ubwo yari abajijwe kuri Luis Enrique uri gutoza Paris Saint-Germain niba byazashoboka ko ari we wazabatoza mu mwaka utaha maze avuga ko ari umutoza mwiza ariko bakaba nta wundi mutoza bari bashaka bitewe nuko bubaha Xavi Hernandez uri kubatoza ubu.

Yakomeje avuga yizeye ko mu mwaka utaha bazaba batozwa na Xavi Hernandez kandi abyizeye neza. Ibi ntabwo ari ubwambere abitangaje bityo bikaba biri gutuma benshi bibaza uwo kwizera ibyo avuga.

Kuri ubu FC Barcelona iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona n'amanota 64 aho irushwa na Real Madrid ya mbere amanota 8 ndetse yewe iri muri 1/4 cya UEFA Champions League ikaba yaratomboye kuzakina na Paris Saint-Germain.


Joan Laporta avuga ko mu mwaka utaha bazaba bari kumwe na Xavi Hernandez


Xavi Hernandez we avuga ko atazisubira ku mwanzuro yafashe wo gutandukana na FC Barcelona







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND