RFL
Kigali

Gasogi United yashatse guhagarika urugendo rwa APR FC biranga, Sunrise FC iva ahatukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/04/2024 18:05
1


Ikipe ya Gasogi United yashatse guhagarika urugendo rwa APR FC rwo kudatsindwa muri shampiyona biranga naho Sunrise FC iva mu murongo utukura itsinze Gorilla FC.



Ni imikino yo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda yakinywe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda. Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Gasogi United yari yakiriye APR FC.

Mbere yuko uyu mukino uba abakinnyi ba Gasogi United babanje guha icyubahiro abakinnyi ba APR FC babakomera amashyi  bitewe nuko bamaze kweukanya igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.

Gasogi United yinjiye mu mukino ubona ariyo iri hejuru gusa gutereka mu nshundura bikaba ikibazo. 

Ku munota wa 61 Barako Christian Mpanzi yaje gufungura amazamu ariko biza kurangira Mugisha Gilbert yishyuye ku munota wa 75.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ,APR FC ikomeza urugendo rwo kudatsindwa muri shampiyona yamaze kwegukana.

Kuri sitade y'akarere ka Ngoma ikipe ya Etoile de l'Est irwana no kutamanuka yari yakiriye Marine FC ndetse inayitsinda igitego 1-0 cya Muhoza Daniel ku munota wa 43.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Etoile de l'Est n'ubundi yakomeje kuba kumwanya wa nyuma n'amanota 28.

Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye Gorilla FC kuri sitade y'akarere ka Nyagatare. 

Ni umukino warangiye iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare itsinze ibitego 2-1 bya Prosper Nzabonimana ndetse na Mohamed Camara watsinze icya Gorilla FC.

Kuri ubu ikipe ya Sunrise FC yahise ijya ku mwanya wa 14 n'amanota 29 naho Gorilla FC yo ikomeza kuba kumwanya wa 10 n'amanota 32.

Abakinnyi 11 b APR FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 


Gasogi United yashatse guhagarika urugendo rwa APR FC rwo kudatsindwa gusa birangira banganyije igitego 1-1






Bamwe mu bafana ba APR FC bari babanje mu kibuga 













Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bykusengevarens2 weeks ago
    Gasogiturayikundapeee





Inyarwanda BACKGROUND