RFL
Kigali

Umukinnyi w'Umuslamu yavuye mu ikipe y'Igihugu bitewe no kubuzwa kwiyiriza mu Gisibo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/03/2024 19:00
1


Umukinnyi witwa Mahamadou Diawara yavuye mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 19 nyuma yo kwangirwa kwiyiriza mu gisibo kandi ari Umuslamu.



Guhera tariki 10 z'uku kwezi nibwo abasengera mu idini ya Islam batangiye igisibo cya Ramadan kikazasozwa tariki 10 z'ukwezi gutaha kwa Mata.

Muri iyi minsi amakipe y'ibihugu ari gukina imikino itandukanye , ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa ryo ryafashe umwanzuro ko nta mukinnyi uri mu ikipe yabo mu byiciro byose ugomba kwiyiriza niyo yaba ari umuslamu.

Ibi nibyo byatumye ku munsi w'ejo Mahamadou Diawara ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira mu ikipe ya Lyon akaba afata umwanzuro yikura mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 19 bitewe nuko yumvaga adatekanye mu gihe atiyirije.

Abatoza b'amakipe y'ibyiciro byose by'amakipe y'ibihugu y'u Bufaransa barimo na Didier Deschamp utoza inkuru babwiwe ko nta mukinnyi wemerewe kwiyiririza,ubwo bivuze ko abandi basanzwe basengera mu idini rya Islam bemeye kwica igisibo.

Ubundi ubusanzwe ibijyanye no kwiyiriza ku bakinnyi b'umupira w'amaguru biremewe mu makipe ndetse no mu mukino umusifuzi atanga umwanya, abakinnyi bari mu kibuga basengera mu idini ya Islam biyirije bakajya gufata ibibongerera imbaraga.


Mahamadou Diawara wafashe umwanzuro wo kuva mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 19 nyuma yuko yangiwe kwiyiriza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tabaro1 month ago
    Turasaba Allah ko yamuzamura muntera akanakira igisibo cye





Inyarwanda BACKGROUND