RFL
Kigali

Uburwayi bwatumye Nicki Minaj ahagarika ibitaramo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/03/2024 12:31
0


Nyuma y'iminsi umuraperikazi w'icyamamare, Nicki Minaj, akora ibitaramo arwaye, yafashe umwanzuro wo kubihagarika nyuma yaho abaganga babimusabye.



Onika Tanya Maraj umwe mubaraperikazi bakunzwe ku Isi wamamaye nka Nicki Minaj, amaze igihe gito atangiye ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye yise 'Pink Friday 2'. Kuri ubu yamaze gutangaza ko yabihagaritse biturutse ku iteko ry'abaganga bari gukurikirana ubuzima bwe.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere w'iki cyumweru nibwo abafana ba Nicki Minaj bari bamutegereje mu gitaramo yagomba gukorera muri sitade ya King Center mu mujyi wa New Orleans, bamurakariye batunguwe n'uko iki gitaramo cyahise giharikwa ku munota wa nyuma.

Uyu muraperikazi yahagaritse ibitaramo bya 'Pink Friday 2 Tour' kubera uburwayi

Nicki Minaj yahise yisegura ku bafana be atangaza ko yahisemo guhagarika ibitaramo bitewe n'uko aribyo abaganga be bamusabye ndetse ko no mu cyumweru gishize ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya 'Rolling Loud 2024' atari amarewe neza.

Mbere y'uko Nicki Minaj avuga impamvu yahagaritse ibi bitaramo bye, yabanje kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa X, aho yabwiye abafana be ko arwaye ndetse ko yabanje kugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 gusa bamusuzuma bagasanga atariyo ndwara arwaye.

Mbere yo guhagarika ibitaramo, Nicki Minaj yari yabanje kuvuga ko ari kugaragaza ibimenyetso nk'ibya Covid

N'ubwo Nicki Minaj yatangaje ko uburwayi aribwo bwatumye ahagarika ibi bitaramo yitiriye album 'Pink Friday 2' yasohoye mu Ukuboza kwa 2023, ntiyigeze atangaza indwara arwaye yatumye ahagarika igitaramo cyo ku wa Mbere igitaraganya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND