RFL
Kigali

Arnold Schwarzenegger yasubije abamunenga gukundana n'umugore arusha imyaka 27

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/03/2024 9:35
0


Icyamamare muri Sinema, Arnold Schwarzenegger, umaze igihe kinini ari mu rukundo na Heather Milligan arusha imyaka 27, yasubije ababimunengera ndetse avuga iby'urukundo ntaho bihuriye n'imyaka.



 Arnold Schwarzenegger umukinnyi wa filime w'icyamamare wakunzwe cyane muri filime z'imirwano, akaba umunyapolitiki wanigeze kuba Guverineri wa Leta ya California, yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma y'iminsi yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ko akundana n'umugore aruta cyane ndetse bagereranya ko amubyaye.

Nubwo urukundo rwa Schwarzenegger w'imyaka 76 na Heather Mulligan w'imyaka 49 rwongeye kugarukwaho ntabwo ari rushya ndetse runamaze igihe kinini kuko batangiye gukundana mu 2013, hashize imyaka ibiri gusa ahanye  gatanya na Maria Shriver wahoze ari umugore we.

Hashize igihe Schwarzenegger akundana na Heather Milligan

Umubano wabo bombi wongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko  Schwarzenegger ashyizwe ku rutonde rw'ibyamamare 10 i Hollywood bikundana n'abagore barusha imyaka myinshi bigatuma benshi bongera kuvuga ko yakabije akundana na Milligan arusha imyaka 27 yose.

Mu kiganiro Schwarzenegger benshi bita 'Commando', yagiranye n'ikinyamakuru Rolling Stone, yabajijwe icyo atekereza ku kuba benshi bamugayira ko akundana n'umuntu aruta cyane. Asa nk'useka, Arnold yasubije ati ''Ese umukunzi wanjye si mukuru bihagije? byarikuba ikibazo aruko namuterese ari munsi y'imyaka y'ubukure ariko rwose ni umuntu mukuru cyane''.

Yasubije abamunenga ko ntakibazo kirimo ko arusha umukunzi we imyaka 27 kandi ko nawe akuze bihagije

Yakomeje agira ati: ''Si numva impamvu abantu banenga ko nkundana n'umuntu ndusha imyaka 27, ntakibazo rwose kirimo. Ndabyumva ko abantu bumva ko nshaje cyane kuba natereta ariko bajye bibuka ko Milligan nawe akuze bihagije. Ndumva atari njye mugabo wa mbere ukundana n'umuntu aruta cyane''.

Avuga ko urukundo ntaho ruhuriye n'imyaka

Schwarzenegger uri mu bakinnyi ba filime bafatwa nk'abibihe byose ndetse banakize ku isi, yasoje avuga ko iby'urukundo ntaho bihurira n'imyaka kandi ko abantu bareka kujya batekereza cyane ku nkundo z'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND