Kigali

Amavubi yerekeje muri Madagascar -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2024 6:33
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yerekeje mu gihugu cya Madagascar aho igiye gukinira imikino 2 ya gishuti.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, nibwo aba bakinnyi bafashe rutimikirere ku kibuga cy'indege i Kanombe nyuma y'uko hari hashize icyumweru bari mu mwiherero waberaga i Nyamata mu karere ka Bugesera kuri La Palisse Hotel.

Muri Madagascar herekejeyo abakinnyi 20 muri 38 bari barahamagawe mu gihe abandi barimo Bizimana Djihad,Hakim Sahabo, Nshuti Innocent,Byiringiro League, Imanishimwe Emmanuel Manguende na Wenseens Maxime  bo bazabasanga muri Madagascar.

Mu bakuwemo ntibajyana n'ikipe y'igihugu harimo Sibomana Patrick ukinira Gormahia FC ,Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain "Bacca" bakinira APR FC, Kanamugire Roger na Nsabimana Aimable ba Rayon Sports ,Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC,Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ba APR FC, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC.

Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakina na imikino 2 ya gicuti  icakirana na Madagascar na Botswana tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe i Antananarivo.

Manzi Thierry usanzwe ukinira Al Ahly Tripoli ubwo yari ku kibuga cy'indege i Kanombe bagiye kwerekeza muri Madagascar 

Niyonzima Olivier Sefu na Fitina Ombolenga mbere yo kwerekeza muri Madagascar 


Ntwari Fiacre usanzwe akinira TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo mbere y'uko yerekeza muri Madagascar 


Abakinnyi barimo Niyigena Clement, Mitima Isaac, Mugisha Gilbert, Ishimwe Christian na Yunussu mbere y'uko berekeza muri Madagascar 



Iraguha Hadji wa Rayon Sports na Muhawenayo Gad wa Musanze FC mbere y'uko berekeza muri Madagascar 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND