Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jado Sinza, yatangarije itangazamakuru ko imyiteguro y’igitaramo “Redemption Live Concert” ayigeze kure ndetse n’abatumirwa biteguriye kwamamaza ubwiza n’ijambo ry’Imana aboneraho guca amarenga ko amatike asigaye abarirwa ku mitwe y’intoki.
Kuri uyu wa Gatatu muri
Dove Hotel, Jado Sinza ari kumwe na Zoravo wamamaye mu muziki wo
kuramya no Guhimbaza Imana mu gihugu ca Tanzania, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
kigaruka aho imyiteguro y’igitaramo “Redemption Live Concert” kizabera muri
Camp Kigali igeze.
Jado Sinza
yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo cye kizaba tariki 17 Werurwe 2024 irimbanyije ndetse umunsi ku wundi
basubiramo zimwe mu ndirimbo bazaririmba muri iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi nka Bosco Nshuti, True Promises ndetse na Zoravo.
Ni ikiganiro
kitagaragayemo Bosco Nshuti ku bw'impamvu zitunguranye yagize ndetse
na True Promises ntibabasha kuhaboneka ku bwa gahunda barimo zitatumye babasha
kuboneka. N’ubwo batahabonetse, Jado Sinza yatangaje ko aba bakozi b’Imana bose
bazaba bahari kuri iki cyumweru muri Camp Kigali kuva saa kumi z'umugoroba.
Umuhanzi Zoravo uzaba ari
umwe mu bahanzi bategerejwe cyane muri iki gitaramo, yirahiriye umuziki wo mu
Rwanda ndetse na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Aline
Gahongayire ndetse na Jado Sinza wamutumiye.
Zoravo kandi yahishuye ko
indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi ari zimwe mu zikunzwe mu gihugu cya
Tanzania cyane ko iri mu Giswahili kandi akaba ari rwo rurimi basanzwe bavuga
nka kavukire. Izindi ndirimbo nyarwanda zikunzwe kuririmbwa muri Tanzania,
harimo Sikiliza ya Mbonyi, Majina Yote ndetse n’izindi zitandukanye.
Zoravo waje gufasha
mucuti we Jado Sinza mu gitaramo, yatangaje ko ashobora no kuzahagirira
umugisha akaba yakorana indirimbo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda by’umwihariko
ababifitemo ubushake kuko gukorana indirimbo n’undi muhanzi bisaba kuba bose
biyumvamo gukorana no gushyira hamwe.
Agaruka ku gitaramo cye,
Jado Sinza yavuze ko yacyise Redemption bisobanuye “Gucungurwa” kugira ngo
yamamaze ubutumwa bwiza bwo gucungurwa no kurangururira amahanga icyo Imana
yamushyize mu kanwa kugira ngo abwire amahanga.
Jado Sinza wakoze
igitaramo cya mbere mu mwaka wa 2017 muri Dove Hotel, yemeje ko amaze kugira
ubunararibonye mu mitegurire no gukora igitaramo cyiza avuga ko yizeye ko
ibintu bizagenda neza kuri iki cyumweru muri Camp Kigali. Jado yongeye
guhishura ko Indirimbo ye yise “Ndategereje” azayisubiramo mu Giswahili ari
kumwe n’umuhanzi Zoravo.
Umuhanzi Jado Sinza yavuze ko yiteguye neza igitaramo "Redemption Live Concert"
Zoravo umwe mu bahanzwe amaso mu gitaramo "Redemption Live Concert" yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru
Zoravo amaze imyaka itanu akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana
Jado Sinza yakoze igitaramo cye cya mbere muri 2017 kibera muri Dove Hotel
Igitaramo "Redemption Live Concert" giteganyijwe ku cyumweru muri Camp Kigali
TANGA IGITECYEREZO