Diplomat ari mu baraperi bafite igisobanuro gikomeye muri iyi njyana mu Rwanda ni gake ashyira hanze ibihangano, kuri ubu yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze iyo yahuriyemo na Ismael Mwanafunzi na Li John.
Biragoye cyane kuba wakumva indirimbo y’uyu muraperi
ukora ibintu bye mu buryo bwihariye cyane yaba mu myandikire no mu mihurize y’amajwi
n’injyana.
Uwo ntawundi ni Diplomat uri mu bamaze igihe kitari gito
akora umuziki ndetse rimwe na rimwe ibyo yanditse bisaba kubanza gusobanuza.
Kuri iyi nshuro nyuma y'uko yaherukaga gushyira hanze
Kalinga yakuruye impaka, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo
yahuriyemo na Ismael Mwanafunzi na Li John.
Urebeye ku izina Icyuki Gikaze ushobora kuba wahita wibaza
ko ari indirimbo irimo y’amagambo y’urubyiruko rwa none bita ibishegu nyamara
uwo si Diplomat Fasasi.
Muri iyi ndirimbo yumvikanamo mu magambo akomeye aho
agaruka ku buryo none umurwayi asigaye yitwa umukiliya, itsinda ry’ibihunyira
rikaba ryitwa ‘Parliament’.
Tukaba twifuje kubibutsa zimwe mu ndirimbo z’uyu muraperi
yashyize hanze zitandukanye harimo n'izo yahuriyemo n’abagenzi b’abaraperi n’abahanzi
mu zindi njyana.
Diplomat Fasasi zimwe mu ndirimbo twabahitiyemo harimo
Kalinga, Umwe Bavuze yakoranye na Bruce Melodie, Karibu yahuriyemo na The Ben,
Kebuka Ngufotore na Gisa Nganzo, Uramfite Rmx yahuriyemo na Riderman na Yverry
n’izindi. Inganzo ya Diplomat bamwe bayifata nka filozofi na we ubwe yifata nk'umusizi kuruta kuba umuraperi
Diplomat amaze imyaka itari mike mu muziki nyarwanda akora mu buryo bwihariye
KANDA HANO WUMVE UNAREBE ICYUKI GIKAZE NA MWANAFUNZI NA LI JOHN
KANDA HANO UREBE UNUMVE KALINGA
KANDA HANO UREBE UNUMVE UMWE BAVUZE YAHURIYEMO NA BRUCEMELODIE
KANDA HANO UREBE UNUMVE KARIBU YAHURIYEMO NA THE BEN
KANDA HANO UREBE UNUMVE KEBUKA NGUFOTORE NA GISACYINGANZO
KANDA HANO UREBE UNUMVE EN FORME NA AIME BLUESTONE
KANDA HANO UREBE UNUMVE URAMFITE RMX NA RIDERMAN NAYVERRY
KANDA HANO UREBE UNUMVE IBIKUNDANYE BIRAJYANA NA BULLDOGG
KANDA HANO UREBE UNUMVE HATARI NA REP G
KANDA HANO UREBE UNUMVE FASASI WA MBERE NA G BRUCE
TANGA IGITECYEREZO