Kigali

Rick Rosss yahamije ko Burna Boy ariwe muhanzi wa mbere w'ibihe byose muri Afurika

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:3/03/2024 18:09
0


Umwe mu baraperi bakomeye ku Isi uherereye muri Amerika, Rick Ross, yahamije ko nta wundi muhanzi uhari w'ibihe byose muri Afurika uretse Burna Boy.



Rick Ross ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwa Instagram (Live) ari kumwe n'umuraperi wo muri Afurika y'Epfo, Nasty C, ubwo yatunguraga Isi yose akavuga ko abona nta wundi muhanzi w'ibihe byose muri Afurika uretse Burna Boy.

Rick Ross yabanje kubaza Nasty C kuri we abo abona nk'abahanzi batatu bakomeye b'ibihe byose muri Afurika nta bintu by'uburyarya ashyizemo kandi akavugisha ukuri.

Mu gihe Nasty C yari akirimo gutekereza neza, Rick Ross yahise agira ati" Kuri njyewe umuhanzi mbona wa mbere w'ibihe byose muri Afurika ntagendeye ku marangamutima, ni Burna Boy kandi arabikwiye kuko ni umukozi wa cyane".

Abandi bahanzi bavuze bakurikira Burna Boy mu kuba ab'ibihe byose muri Afurika, Rick Ross yavuze ko Umuraperi Akon ufite inkomoko muri Senegal aza ku mwanya wa kabiri, mu gihe Nasty C nawe yahise avuga ko umuraperi  Nyakwigendera AKA aza ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi b'ibihe byose muri Afurika.

Si ubwa mbere Rick Ross agaragaje ko Burna Boy ari umuhanzi udasanzwe kuri we ndetse no ku muziki wa Afurika hagendewe ku bikorwa bya muzika akora ndetse n'uduhigo akomeje guca kwica, dore ko uyu muraperi aherutse no gutungura Isi yose akavuga ko buriya Burna Boy ari umwe mu bahanzi yifuza kuzakorana nawe indirimbo.


Rick Ross yahamije ko Burna Boy ari umuhanzi w'ibihe byose muri Afurika



Burna Boy ni umwe mu bahanzi bakomeje kwandika amateka ku Isi baturuka ku mugabane wa Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND