RFL
Kigali

RSB irasaba abagikorera mu bikari kuvayo bakagana gahunda ya Zamukana Ubuziranenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/03/2024 17:16
0


Nubwo u Rwanda rwishimira ko hari ibicuruzwa na serivisi bisaga 900 bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge, haracyari urugendo rurerure mu gukangurira ba rwiyemezamirimo kureka gukorera mu bwihisho bakagana gahunda yabashyiriweho ya ‘Zamukana Ubuziranenge.’



Hashize icyumweru Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, gikora ubukangurambaga kuri gahunda yabo imaze imyaka irindwi yiswe ‘Zamukana Ubuziranenge,’ igamije gufasha inganda nto n’iziciriritse na serivisi zitunganya ibiribwa zashyizweho n’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga mu rugendo rwo kugera ku buziranenge bwifuzwa.

Mu bikorwa byasuwe, harimo inganda, amasoko, amahoteli, ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, n’ibindi. Aho hose hasuwe, byagiye bigaragara ko hari abamaze gusobanukirwa iyi gahunda ndetse bagasobanura neza n’akamaro yabagiriye.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari n’abandi mu bikorera by’umwihariko abakorera mu bice by’icyaro byagaragaye ko badasobanukiwe neza gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge’ yabashyiriweho mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’uruganda rwa Ishyo Foods Ltd, Akanyana Sharon ni umwe mu bagore biteje imbere kandi basobanukiwe neza gahunda ya Zamukana Ubuzirange.

Mu butumwa yatanze yagize ati: “Gahunda ya Zamuka Ubuziranenge kuri twe ba rwiyemezamirimo bakiri bato by’umwihariko ab’abagore ivuze byinshi. Twatangiye ku bushobozi buke turi abakozi batatu gusa none ubu tugeze kuri 27. Uruganda rwagiye rukura.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, Murenzi Raymond, yasabye abagore, urubyiruko ndetse n’abantu bafite ubumuga kwitabira iyi gahunda kurushaho kuko yongerewe imbaraga kugira ngo abantu bagire amakuru ahagije ajyanye n’ubuziranenge.

Yagize ati: “Abakorera mu bikari, bamwe bihisha inzego z’ibanze n’izindi, n’abandi bafite imishinga yo kwiteza imbere nibaveyo rwose baze tubagire inama, dufatanye. Tugera hirya no hino mu gihugu, tujya inama, tubakoresha amahugurwa kugira ngo babashe kugera mu masoko yo mu gihugu, hari n’abamaze kugera mu masoko yo mu Karere, n’abohereza ibicuruzwa hirya no hino ku Isi. Aha rero ni ukubashishikariza no gutinyuka ubuziranenge ndetse no kuva kuri za biryoha biryana, za zindi zishobora gutuma bigira ingaruka ku buzima bwacu no ku buzima bw’abo begereye.”

Uyu muyobozi yasoje yibutsa ba rwiyemezamirimo ko RSB ikirambuye amaboko ngo yakire abifuza bose kugana gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, kandi ko ibasha kugera mu Ntara zose z’igihugu, aho ifasha abagaragaje ko bifuza kwinjira muri iyi gahunda, ikabagira inama zibafasha gukura barushaho kuzamukana ubuziranenge.

RSB yanaburiye abakora inzoga z’inkorano n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge, itangaza ko hari za ‘laboratoire’ ziri gushyirwaho zigomba gukurikirana ubuziranenge bwabyo kugira ngo hamenyekane niba koko ibyo abantu barya ari umwimerere kandi n’aho bitari umwimerere bibe bidashobora kugira ingaruka ku muntu mu buryo ubwo aribwo bwose.

Iki kigo, cyaboneyeho no gukuraho impungenge ku batekereza ko bahumanwa n’ibi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ibituburano, kuko inzego zibishinzwe zikomeje kubikurikirana.

Kuva muri 2017 muri gahunda ya 'Zamukana Ubuziranenge' hafashijwe ibikorwa na serivisi bigera kuri 840, bityo bizamura umubare w'ibicuruzwa byahawe ibirango by'ubuziranenge, uva kuri 300 ugera ku birenga 900 muri uyu mwaka. Iyi gahunda, yashyizwemo nkunganire 100% na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kuyishyigikira muri urwo rugendo rwose.


Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge, Murenzi Raymond


Akanyana Sharon ufite uruganda rwa Ishyo Foods Ltd  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND