Daniel Gaga [Ngenzi] umaze imyaka myinshi muri sinema nyarwanda, yavuze ku gahinda agira gashingiye ku makosa akorwa nkana n’ababarizwa muri sinema nyarwanda bitewe no kutareba kure bakirukira ibishashagirana kandi byose bitari zahabu.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngenzi yagarutse ku
rugendo rwe muri uyu mwuga, avuga ko mbere bakoraga filime zishingiye ku
butumwa bufasha abantu, hatari haduka filime zidafite umumaro ziri gukorwa ubu,
rimwe na rimwe zikwirakwiza imico mibi no mu bana bakiri bato.
Uyu musore ukomeje gukundwa muri filime ziri gukurikirwa
mu Rwanda, yagarutse ku bandika ama filime ndetse bagakenera no gukinisha abana
bato, nyamara bakabaha gukina bakora amahano.
Ati “Ko twashoboye kurwana inkundura twirukana filime
z’abanijeriya, njyewe na bagenzi banjye tukabirwanya, tukirukana filime z’aba Tanzania
mu Rwanda, udusobanuye tukagabanuka ku rwego rushimishije, tukinjizamo sinema
yacu y’abanyarwanda igakundwa igashinga imizi, twatangiriye ku bishegu? Twazanye
abana bashyanuka batuka abantu bakuru?.
Yakomeje yibaza ati “Ko twatangije inkuru nziza aho
umunyarwanda yishima bamwe bakavuga ko twakinnye ubuzima bwabo, bamwe bakatubwira bati 'Mana we uzi ko mwakoze cyane! Numvise musa n’abakina ubuzima bwanjye'! Ntibyatanze umusaruro sinema ikazamuka?”.
Yavuze ko filime nzima zakozwe zatumye benshi
bagaruka ibuntu, abandi basanwa imitima, barabohoka ndetse bamwe bari
bariyanze kubera ubuzima baritinyuka bagera kuri byinshi. Gusa yavuze ko
abahagaritse gukora filime nzima bahindutse abakozi b’abandi.
Ati “Aho inkuru nzima zitagikorwa n’izikozwe
zikabura isoko! mu gihe harebwa ibishegu! Uwamizwe n’ibishegu ntazaramba ku isoko"
Daniel Gaga yasabye abantu kwiteza imbere ariko
bakora ibintu bazakomeza guterwa ishema nabyo kandi bigaragaza umuco w’Igihugu
cy’u Rwanda aho gukururwa n’inyungu za Youtube channel. Yatanze inama yafasha
ababarizwa muri aka kazi.
Ati “ Ntidushake inyungu za YouToube nta na hamwe
zitabonerwa, ariko tuzishake mu buryo buzima bufite ubusobanuro kandi
bizakundwa. Tuzane inkuru nzima zirahari
turazibitse ziboreye mu ngo!”
Ngenzi avuga ko abahagaritse gukora ibifite akamaro
bagakururwa n’ibyo guta umuco, batakaje imishinga yabo bahinduka abakozi b’abandi.
Uyu mukinnyi wa filime avuga ko “Bamwe mu bakoraga
inkuru nzima bakazihagarika bakazisimbuza iby’isoni nke, ko bahindutse abakozi b’abandi
basubira inyuma".
Nubwo yagarutse ku nama ivuga ko abakora muri sinema nyarwanda bakina ibifasha ubuzima bw'abantu, ntiyirengagije abumva bacika intege ku bwo gukora ibintu bizima ntibirebwe, nyamara ibizwi nk'ibishegu bikunze gutuma benshi batekereza ku busambanyi n'ibindi bikarebwa na benshi. Arabasaba kwihangana ariko bakambara isura nzima ikwiriye abanyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO