RFL
Kigali

Abana bashyanuka batuka abantu bakuru? Ngenzi yababajwe n’abakina mu byabavunnye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/02/2024 18:14
2


Daniel Gaga [Ngenzi] umaze imyaka myinshi muri sinema nyarwanda, yavuze ku gahinda agira gashingiye ku makosa akorwa nkana n’ababarizwa muri sinema nyarwanda bitewe no kutareba kure bakirukira ibishashagirana kandi byose bitari zahabu.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngenzi yagarutse ku rugendo rwe muri uyu mwuga, avuga ko mbere bakoraga filime zishingiye ku butumwa bufasha abantu, hatari haduka filime zidafite umumaro ziri gukorwa ubu, rimwe na rimwe zikwirakwiza imico mibi no mu bana bakiri bato.

Uyu musore ukomeje gukundwa muri filime ziri gukurikirwa mu Rwanda, yagarutse ku bandika ama filime ndetse bagakenera no gukinisha abana bato, nyamara bakabaha gukina bakora amahano.

Ati “Ko twashoboye kurwana inkundura twirukana filime z’abanijeriya, njyewe na bagenzi banjye tukabirwanya, tukirukana filime z’aba Tanzania mu Rwanda, udusobanuye tukagabanuka ku rwego rushimishije, tukinjizamo sinema yacu y’abanyarwanda igakundwa igashinga imizi, twatangiriye ku bishegu? Twazanye abana bashyanuka batuka abantu bakuru?.

Yakomeje yibaza ati “Ko twatangije inkuru nziza aho umunyarwanda yishima bamwe bakavuga ko twakinnye ubuzima bwabo, bamwe  bakatubwira bati 'Mana we uzi ko mwakoze cyane! Numvise musa n’abakina ubuzima bwanjye'! Ntibyatanze umusaruro sinema ikazamuka?”.

Yavuze ko filime nzima zakozwe zatumye benshi bagaruka ibuntu, abandi basanwa imitima, barabohoka ndetse bamwe bari bariyanze kubera ubuzima baritinyuka bagera kuri byinshi. Gusa yavuze ko abahagaritse gukora filime nzima bahindutse abakozi b’abandi.

Ati “Aho inkuru nzima zitagikorwa n’izikozwe zikabura isoko! mu gihe harebwa ibishegu! Uwamizwe n’ibishegu ntazaramba ku isoko"

Daniel Gaga yasabye abantu kwiteza imbere ariko bakora ibintu bazakomeza guterwa ishema nabyo kandi bigaragaza umuco w’Igihugu cy’u Rwanda aho gukururwa n’inyungu za Youtube channel. Yatanze inama yafasha ababarizwa muri aka kazi.

Ati “ Ntidushake inyungu za YouToube nta na hamwe zitabonerwa, ariko tuzishake mu buryo buzima bufite ubusobanuro kandi bizakundwa. Tuzane  inkuru nzima zirahari turazibitse ziboreye mu ngo!”

Ngenzi avuga ko abahagaritse gukora ibifite akamaro bagakururwa n’ibyo guta umuco, batakaje imishinga yabo bahinduka abakozi b’abandi.

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko “Bamwe mu bakoraga inkuru nzima bakazihagarika bakazisimbuza iby’isoni nke, ko bahindutse abakozi b’abandi basubira inyuma".

Nubwo yagarutse ku nama ivuga ko abakora muri sinema nyarwanda bakina ibifasha ubuzima bw'abantu, ntiyirengagije abumva bacika intege ku bwo gukora ibintu bizima ntibirebwe, nyamara ibizwi nk'ibishegu bikunze gutuma benshi batekereza ku busambanyi n'ibindi bikarebwa na benshi. Arabasaba kwihangana ariko bakambara isura nzima ikwiriye abanyarwanda.


Ngenzi yavuze ko sinema yabavunnye bayubaka bamwe bayangiza bakora ibiteye isoni





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FayB4 months ago
    Ntacyo yakuvunnyeho, ahubwo wigira ishyari ry'abakurusha creativity. Ukina teatre ntabwo ukora filme
  • FayB4 months ago
    Ashatse yatuza kuko si umukinnyi ubikwiye,uwahamagara abakinnyi nyabo we ntiyazamo. Nibura Willy Ndahiro aragerageza. 1. Ati twirukanye film z'abanya Nigeria. Ariyibagiza ko Internet yakemuye byose,uzishatse azikuraho atagombereye kujya muri Library. Ikindi kandi yaba yibeshye cyane ashatse kwigereranya n'urwego rwabo. Ndahamya ko atigeze abaza abazireba izo bakunda n'impamvu bazikunda. 2. Ati iza Tanzania. Na zo ntibazigezaho. Abo bafata amatwi ni abatazi sinema icyo ari cyo,uzizi izo zabo ntiyanazireba. Aretse kwiyemera,akerekerwa,wenda yakora byiza birenzeho. 3. Ati abana bashira isoni: Film ni iki!? Ni inkuru ziahushanya ubuzima tubamo buri munsi. None se abana batukana ni abarebye film? Ese yibaza ko twibagiwe abakobwa babashinja ruswa y'igitsina? Iva he! Bamwe bajya gukinishwa,aho bakambika,barara, Ngenzi,watubwiza ukuri ibyo mubakorera? Wakwemera se ko mu bakinnyi ari ho harimo benshi banduye SIDA! Uremera se ko ari bo bantu basambanywa batabishaka ahubwo ari ubuzima,mukabafatirana n'ibibazo bafite? Niba koko sinema nyarwanda ikunzwe,ni iyihe ifite igihembo ku rwego rw'isi!? Watubwiza ukuri se nibura icyo abatoranya film bashingiraho? Wakatubwiye ko umuco wa bimwe mu bihugu bya Afrika hari ibyo utemera. Umuntu azakina film yashoyemo arenga Miliyari, asaruremo izirenga ijana, wigereranye na we ukina iyashowemo atageze no ku bihumbi 500? Wowe ubona abana badakwiye. Undi na we abona ari bo bamufasha kugera ku ntego ye. Kuki wumva ko bagomba gukurikiza ibyo ushaka? Script yawe igihe ipfuye,wangu, nta musaruro. Ntuzitwaze abana. Mwe se ibibamo bibi ntimuvuga ko mukina ibiriho? Kuki wumva ko bagenzi bawe bo bakoze amahano?!





Inyarwanda BACKGROUND