RFL
Kigali

The Legacy of Worshippers: Itsinda ry’abavandimwe b’abaramyi ryasohoye indirimbo ya mbere y'amashusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2024 22:06
0


Iri tsinda ryitwa The Legacy of Worshippers, ryatangijwe n’abavandimwe b’abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana batuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



The Legacy of Worshippers yihaye intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana mu mahanga yose. Ubu iri tsinda ryashyize indirimbo yaryo ya mbere ifite amashusho - "Naramuhawe".

Hejuru y’impano yo kuririmba, harimo n’abafite impano zo gucuranga, gufata amashusho, ndetse no kuyatunganya. Ibi bibongerera imbaraga zo kurushaho gukorera hamwe mu kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza.

Icyongeyeho, bamwe muri uyu muryango ni abaramyi b’ibanze mu itsinda rya True Promises Ministries, ishami rya U.S.A.

Mu ndirimbo bise ’Naramuhawe’, aba bavandimwe bahamya ko Imana yahaye abatuye isi yose Umwana wayo Yesu: Isoko y’agakiza k’imitima n’imibiri.

Bati, ‘Agakiza k’imibiri n’imitima kabonerwa mu izina rya Yesu. Mbega umugisha kuba inshuti ya Yesu, ubugingo bwanjye buhishanywe na Kristo mu Mana, ndi umuragwa mu bwami bw’ijuru.’

The Legacy of Worshippers, yifatikanyije n’abantu bose bizeye Umwami Yesu Kristo, yishimira ko bahawe Umwuka Wera ari we mufasha mu ntege nke za muntu kandi akayobora abamwizera mu kuri kwose bikabatera guhamya ko nta bwoba bwo kuyoba inzira.

Imbuga nkoranyambaga ni zimwe mu miyoboro iri tsinda rikoresha kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri bose binyuze mu ndirimbo aho basangiza benshi amashusho y’ibihe byihariye bagenda bategura byo kuramya no guhimbaza.

Abagize iri tsinda batangarije inyaRwanda ko hari ibihangano byinshi bategura gushyira hanze mu minsi iri imbere.


Abavandimwe basanzwe ari abaramyi bahuje imbaraga bakora itsinda ririmba


The Legacy of Worshippers bateguje indirimbo nshya nyinshi mu bihe biri imbere

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGACY OF WORSHIPPERS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND