Umuhanzi Itahiwacu Bruce uherereye mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya muzika, yasobanuye impamvu yasubiyemo indirimbo 'When She's Around' ari kumwe na Shaggy mu rurimi rw'igifaransa.
Ni indirimbo yise 'Quand Elle Est Là', imaze iminsi irindwi igiye hanze, ariko ikaba ikoze mu buryo bw'amajwi gusa. Ni indirimbo yasubiyemo yitwa 'Funga Macho', ariko ayisubiranamo na Shaggy dore ko na mbere gato nabwo bari barayisubiyemo bakayita 'When She's Around".
Ikimara kujya hanze ntabwo yavuzweho rumwe kuko hari abantu bayishimiye cyane bagaragaza ko Bruce Melodie akomeje kwagura muzika ye ku ruhando mpuzamahanga.
Gusa hari n'abandi bahise batangira kuvuga ko bitari bikwiye ko bongera kuyisubiramo kuko abantu bayimenyereye, bityo ko nta kintu gishya cyatuma bajya kuyirebaho cyangwa se kuyumvaho.
Bakomeza bavuga ko byari kuba byiza iyo bakorana indi ya kabiri ariko itari iya mbere basubiyemo. Ni ho baheraga babwira Bruce Melodie ko bashaka indirimbo nshya aho guhora abaha indirimbo imwe gusa.
Ku ruhande rwa Bruce Melodie, avuga ko iriya ndirimbo nta kuntu atari kuyisubiramo kuko abantu bose batuye impande n'impande z'isi bakwiriye kuyumva bakanumva ubusobanuro bwayo hatabayeho imbogamizi z'ururimi.
Melodie agira ati "Ubundi iyo washyize hanze indirimbo irenze, uba ugomba kugenda uyisubiramo bitandukanye na mbere (ururimi) kugira ngo abantu bose aho baherereye ku isi babashe kuyumva no kuyisobanukirwa".
Avuga ko iriya ndirimbo yakunzwe cyane n'abantu batuye mu bihugu bitandukanye ku isi, bityo ko yabonye ari ngombwa cyane kuyisubiramo kugira ngo n'abantu bumva ururimi rw'igifaransa nabo bayisangemo.
Bruce Melodie yasubiranyemo indirimbo na Shaggy ubugira kabiri, avuga ko byari bikwiye kuko bituma abantu bose babasha kumva no gusobanukirwa neza indirimbo hatabayeho imbogamizi z'ururimi
Kuri ubu Melodie aherereye mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya muzika
TANGA IGITECYEREZO