RFL
Kigali

Umukobwa wa Barack Obama yiyambuye izina rye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/02/2024 7:48
0


Malia Obama imfura ya Barack Obama yamaze kwikuraho izina rya Se ari naryo ry’umuryango we, mu rwego rwo gukora akazi ke neza muri Sinema.



Muri iki gihe tugezemo usanga abana bavuka mu miryango ikomeye babigenderaho bikabageza kure, byumwihariko ku bavutse ku babyeyi bafite amazina akomeye banabise aho abafasha gukingurirwa imiryango. Aho bumvise izina ry’umwana witiranwa na Se bati ‘uwo turamuzi ni umwana wa runaka reka tumufashe’. Ibi ariko siko bimeze kuri Malia Obama imfura ya Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe mwirabura wa mbere mu mateka wayoboye iki gihugu cy’igihangange.

Aho kugirango Malia Obama winjiye mu gutunganya no kwandika filime, akomeze gukoresha izina rya ‘Obama’ mu mazina ye yahisemo kuryiyambura asigarana amazina abiri ari nayo azajya akoresha mu kazi ke ka buri munsi. Ubusanzwe avuka bamwise ‘Malia Ann Obama’, kuri ubu irya Se yaryiyambuye asigarana 'Malia Ann' ari naryo aherutse gukoresha muri filime aherutse gusohora yise ‘The Heart’.

Malia imfura ya Barack Obama yamaze kwikuraho izina rya Se, aho gukomeza yitwa 'Obama' mu kazi yahisemo 'Malia Ann'

The New York Times yatangaje ko umuhagarariye (Representative) yatangaje ko Malia w’imyaka 25 yahisemo kwiyambura izina rya Se mu rwego rwo kugirango akazi ke agakore ku giti cye ntawumufashije cyangwa ngo amugirire amarangamutima kuko yumvise izina ‘Obama’. Akaba yifuza kugera ku nzozi ze mu kazi ke abyikoreye atabifashijwemo n'izina rya Se 'Obama'.

Yakomeje avuga ko uyu mwanzuro Malia yawufashe nyuma y'uko mbere acyinjira muri Sinema benshi barebaga ibikorwa bye kubera izina rya Se cyangwa se ugasanga benshi bashimye ibyo yakoze kabone nubwo byaba birimo amakosa.

Uyu mukobwa arifuza kugera ku nzozi ze no kugera kure muri Sinema atabifashijwemo n'izina rya Se

Indi ngingo yatumye Malia yivanaho iri zina ngo ni uko afite ikipe ngari bafatanya gutunganya filime ndetse niyo irangiye hari kwerekanwa amazina y'abayikoze usanga izina rye rihise rimira ayandi bigasa nkaho ariwe gusa wakoze uwo mushinga nyamara afite abo bafatanyije gusa bakaburizwamo bitewe nuwo ariwe.

Gukoresha izina ‘Malia Ann’ mu bikorwa bye bya Sinema ngo ntawe uzajya abitindaho cyangwa ngo abitekerezeho kabiri kuko abantu bazajya bagirango ni undi muntu, mu gihe gukoresha Malia Obama bose bahitaga bamenya uwo ariwe bigatuma akazi ke gahabwa ‘Attention’ irenze iyarikenewe.

Kuva ubu mu kazi ke ari gukoresha Malia 'Ann' aho gukoresha izina Obama amenyereweho

Daily Mail yatangaje ko kwiyaka izina rya Se, Malia yabikoze gusa mu kazi ke ka Sinema aho filime yanditse cyangwa yayoboye azajya akoresha ‘Malia Ann’ naho mu buzima bwa buri munsi azakomeza yitwe Malia Obama.

Uyu mukobwa ariko ngo siwe wa mbere uvuka mu muryango ukomeye wiyambuye izina rya Se dore ko hari n’abandi bana bavuka ku banyapolitiki bagiye bikuraho amazina biswe. Aha byumwihariko bagarutse ku bana ba J.F Kennedy wabaye nawe Perezida wa USA mu 1961.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND