Kigali

Yago yatangaje ko indirimbo yahaga abakunzi ba muzika byari imirabyo inkuba itaraza

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:21/02/2024 11:24
0


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon Dat, yatangaje ko ibyo babonye yari imirabyo ariko inkuba ikaba itaraza kuko muri 2024 agiye kubaha imiziki bakumirwa.



Yago yatangarije ibi ku rukuta rwe rwa Instagram, ati" 2023 ntabwo twabatayemo/ twasohoye: ubu ni bwo bigiye kuba kuko umuziki mfite aha ntabwo muzawucika".

Yakomeje avuga ko umuziki afite mu bubiko abantu bawukunda batawukunda bagomba kumwumva ku bubi na bwiza ndetse ko ugomba kugera kure cyane hashoboka muri uyu mwaka wa 2024.

Yago atangaje ibi nyuma yaho usanga abantu bavuga ko rwose nta miririmbire ye. Aha niho usanga abantu benshi bamusaba ko yakomeza kwikorera itangazamakuru cyane kurenza uko yakomeza kwishora mu miziki kuko 'atayishoboye'.

Ibi ntabwo ajya abyitaho kuko we avuga ko intumbero ye ari ukugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga cyane ko yanabitangiye ajya muri Nigeria n'ahandi.

Mu kiganiro na 'The Choice live', Yago yigeze kugira ati: "Njyewe muzanyumva mwanze mukunze, ngomba gukora imiziki myinshi cyane ahubwo kurusaho kuko ni cyo kintu nkunda cyane".

Avuga ko yakuze akunda muzika ariko kubera ubushobozi ntabashe kuwukora, bikaba ngombwa ko yinjira mu itangazamakuru gushaka ikizamufasha kuwutangira. Nyuma yaho amafaranga abonekeye, yahise atangira kuwukora nk'uko yakuze arizo nzozi ze.


Yago avuga ko agiye kubaha imiziki bakinuba 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND