Kigali

Injira muri Nyaruguru yakiriye bwa mbere Tour du Rwanda, igare rikagera ku butaka butagatifu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/02/2024 12:29
0


Bwa mbere mu mateka akarere ka Nyaruguru kakiriye isiganwa ry'amagare riba buri mwaka rikazenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.



Kuwa Mbere ni bwo habaga agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu karere ka Muhanga kagasorezwa i Kibeho ku butaka butagatifu ibawo w'igicumbi cy'ibonekerwa rya Bikira Mariya muri Nyaruguru mu birometero bingana 129.4.

Byarangiye aka gace kegukanwe na Itamar Einhorn akoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31’, akurikirwa na William Junior Lecerf, Pepjin Reinderink, Javier Serrano Rodriguez, Giacomo Villa, Lorenz Van De Wynkele, Julien Simon n’abandi.

Ubwo igare ryasorezwaga mu karere ka Nyaruguru kabarizwa mu Ntara y'Amagepfo abaturage berekanye ibyishimo bidasanzwe dore ari n'ubwa mbere mu mateka bari babonye Tour du Rwanda.

Aka karere kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'Imidugudu 332. Gahana imbibi n'Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy'u Burundi na Pariki ya Nyungwe. Ni Akarere k'Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, ubuhinzi bw'Icyayi bugize ubukungu bw'Akarere.

Umujyi mukuru wako ni Kihebo ku butaka butagatifu hamwe mu habitse amateka menshi by'umwihariko ibonekerwa rya Bikiramariya kubera mu idini Gatorika.

Naho ku byerekeye ubukungu ni kamwe mu turere dufite ibikorwa bishingiye ku buhinzi, ku byoherezwa hanze harimo igihingwa cy'icyayi aho aka karere gafite inganda zitunganya icyayi zigera kuri enye.

Akarere ka Nyaruguru gafite amateka menshi atandukanye. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni kamwe mu turere twafatwaga nk'udukennye cyane, aho nta bikorwa remezo kagiraga, abaturage baho bakaba bari batunzwe no guhinga ibibaha amaramuko gusa, ariko ubu aka karere gafite iterambere riri ku rwego rufatika.

Muri rusange muri iki gihe, aka karere kiganjemo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, aho abaturage bavuga ko basigaye bahinga bagasagurira amasoko urugero; ubuhinzi bw'ibirayi n'Ibigori bihingwa mu gishanga cy'Agatobwe bigatuma barya neza, icyayi kiri ku misozi ya Nyaruguru, ikawa n'ibindi.

Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru bavuga ko ubu iterambere ari ryose aho ubu igihingwa cy'icyayi cyabafashije cyane mu iterambere ryabo kibaha akazi ubu udafite akazi ka Leta abona akazi akabona amafaranga ndetse bakanizigamira mu matsinda atandukanye.

Ubu akarere ka Nyaruguru gafite amashuri, amasoko, amavuriro, umuriro w'amashanyarazi n'ibindi. Aka karere kagizwe n'imirenge 14. Buri kagari ko muri iyo mirenge gafite amashuri, aho abana bigaho bose ntawambutse amazi, ubu ntibakigorwa n'Urugendo bajya kwiga kure.

Nyaruguru imaze gutera imbere mu buryo bugaragarira buri wese, kuko ifite ibikorwa remezo bitandukanye birimo n'isoko mpuzamahanga rya kijyambere ryubatswe mu buryo bugezweho inzu igeretse (Etage). Abacuruzi bahurijwe hamwe bakorera mu isoko "Modern Market Kibeho". 

Akarere ka Nyaruguru kamaze kwiyuzuriza ibitaro bya Munini (Munini Hospital) byubatswe neza mu buryo bugezweho aho nta muturage urembera mu rugo. Umuturage wese afite amashanyarazi ntabwo bagicana ishinge cyangwa agatadowa.

Umuhanda wa kaburimbo bavuga ko wababereye igisubizo kuko waborohereje imihahiranire n'Akarere ka Huye aho ubu ingendo zorohejwe kuko bafite Gare ya Kibeho ndetsee begerejwe imodoka rusange zibagabanyiriza urugendo. 


Itamar Einhorn wegukanye agace ka Tour du Rwanda kasorejwe muri Nyaruguru 



Isoko rya kijyambere ryubatswe mu karere ka Nyaruguru rya 'Kibeho Modern Market'


Ibiro byo mu karere ka Nyaruguru biri mu Nyubako nziza cyane 



Abaturage batuye muri Nyaruguru bakora ibikorwa bibateza imbere birimo n'ubuhinzi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND