Umuhanzi Shemi yashyize hanze indirimbo ebyiri 'Fine' na 'Peace of mind remix' zose yakoranye na Juno Kizigenza, avuga ko Davis D yamunanije akamukura mu mishinga ye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024 ni bwo abahanzi Shemi Gibril (Shemi) na Kwizera Jean Bosco (Juno Kizigenza) bashyize hanze indirimbo ebyiri 'Peace of mind remix' na Fine' zose zifite amashusho.
Abantu benshi batunguwe no kubona zisohokeye rimwe, zikajya no ku mbuga nkoranyambaga n'umuhanzi umwe ariwe Shemi uzwi mu ndirimbo 'Peace of mind' yakunzwe cyane.
InyaRwanda yagize amatsiko y'icyatumye Shemi na Juno Kizigenza bafata uyu mwanzuro utamenyerewe cyane ko abenshi babizi kuri album, Volume cyangwa se Ep.
Mu kiganiro Shemi yagiranye na InyaRwanda, yahishuye impamvu yahisemo gukorana indirimbo ebyiri na Juno Kizigenza ndetse yitsa no ku mpamvu Davis D yakuwe mu ndirimbo 'Peace of mind remix' iyi yasohotse.
Ku bijyanye yo gukorana na Juno Kizigenza indirimbo ebyiri, yagize ati "Ni indirimbo ebyiri arizo 'Fine' na 'Peace of mind'. Kuzishyirira hanze rimwe rero, urabona ngewe ntago ndagira indirimbo nyinshi ku buryo wavuga ko abantu bazi ibihangano byanjye byinshi.
Kuzishyiraho zose rero ni byiza ku muhanzi nkange ugifite urugendo runini rwo kugenda. Abanyarwanda bagira ingeso yo kumva remix nta kintu kirimo kandi mu by'ukuri kirimo, rero Juno Kizigenza twari dufitanye indirimbo ebyiri twanzura kuzisohora".
Shemi yabajijwe ku mpamvu 'Peace of mind remix ' yagiye hanze atari irimo Davis D kandi nayo yarakozwe. Mu gubiza yagize ati "Iyo ndirimbo yanjye na Davis D yigeze kubaho ariko twarayiretse.
Ubundi nabanje kuvugana na Juno ariko dutinda guhuza gahunda, mba nkoranye na Davis D nawe birangira hari ibyo tudahuje ariko mpuza na Juno Kizigenza dukora iriya yasohotse".
Ku byavuzwe ko Davis D yaba yaramwatse 300,000 Frw kugira ngo bakore amashusho yayo, Shemi yarumye ahuhaho. Ati "Ubwose nari kumuha indirimbo yanjye nkanamuha amafaranga koko? Nawe ubitekerejeho wahita wumva ko bitari gukunda".
Shemi yahise yitabaza Juno Kizigenza nyuma yo kugorwa na Davis D
Juno Kizigenza na Shemi bashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe
Davis D yasabye Shemi amafaranga kugira ngo bakorane indirimbo 'Peace of mind remix'
Reba indirimbo za Shemi na Juno Kizigenza
TANGA IGITECYEREZO