Choeur International yabaye iya kabiri muri Afurika mu makorali aririmba umuziki wanditse, banditse mu manota indirimbo “Bana” ya Chriss Eazy na Shaffy ndetse na ‘Fou de Toi’ ya Element Eleéeh Ross Kana na Bruce Melodie.
Ku wa 11 Gashyantare 2024, iyi korali ‘Chœur
International et Ensemble Instrumental de Kigali’ iri mu zikomeye muri Kiliziya
Gatolika yaririmbye bwa mbere izi ndirimbo ubwo yakoraga igitaramo cyo
kwizihiza Umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Izi ndirimbo zanditswe mu manota n’umwe mu baririmbyi
b’abahanga uri muri Chœur International akaba n'umwe mu batoza bayo, Ndahiro
Eusebe Ndoli Pacis.
Zanditswe mu buryo bwa gihanga bwa muziki, aho
zandikiwe kuririmbwa mu buryo bw’abantu benshi ibizwi nka ‘Choir Version’.
Bitewe n’uburyo izi ndirimbo zakunzwe kuva zajya
hanze, zishimiwe mu buryo bukomeye muri kiriya gitaramo Choeur International yakoreye
muri Saint Famille.
Gushyira indirimbo mu manota ni ibintu bimenyerewe
cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo mu makorali, kurusha indirimbo z’abahanzi
basanzwe.
Umuyobozi wa Choeur International, Dr Aristote yabwiye
InyaRwanda ko gushyira izi ndirimbo mu manota biri mu rwego rwo gufasha izindi
korali kuzirimbamo no gukomeza urugendo rwo gukundwa kwazo.
Ati “Ni twe ba mbere banditse izi ndirimbo nyarwanda ku
manota. Ubu amakorali akomeye ku Isi hose cyangwa Orchestre zikomeye aho ariho
hose ku Isi bashobora kwifashisha ariya manota bakaririmba ziriya ndirimbo.”
Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza ababyifuza ‘kutugana
tukabandikira indirimbo zabo’. Yungamo ati “Ibi byerekana ko umuziki Nyarwanda
uri gutera imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Yavuze ko abahanzi Nyarwanda bafite ubuhanga buhanitse
muri muziki, bityo iyo ibihangano byabo ‘byanditswe ku manota bituma abahanga
bashobora kumenya no gusobanukirwa urwego rwiza n’ubuhanga abahanzi nyarwanda
bafite’.
Choeur international niyo yatangije ibitaramo
by'umuziki wanditse mu buryo bw'amanota (Classical Music) aho igitaramo cya
mbere cyayo cyabaye muri 2006
Si ubwa mbere Chœur International et Ensemble
instrumental de Kigali ikora ibitaramo byo kwizihiza umunsi w'abakundana
Valentine's Day ikaba yarabikoze ku inshuro ya munani uyu mwaka.
Ni ibitaramo bimaze kumenyerwa ko ari umwihariko wayo
mu gusubiramo zimwe mu ndirimbo z’abahanzi zisanzwe zikunzwe.
Bakunze kuririmba indirimbo nka Katerina ya Bruce
Melody, Byanze ya Christopher, Inzozi ya Anne Gatera, End of the Road ya Boyz
II Men n’izindi nyinshi aho ziryoshya ibitaramo byayo byose bya Saint valentin
uko byagiye biba mu bihe bitandukanye.
Mu gitaramo cy’abo cyo kwizihiza Saint Valentin
banaririmbye indirimbo yamamaye ‘Formidable’ y’’umuhanzi w’umunyarwanda Stromae
ubarizwa mu Bufaransa.
Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali
ni itsinda w’abaririmbyi ukaba n’umuryango udashingiye ku idini, umuco, ubwoko
cg akarere, aho uhuriye abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Aba bombi bahuriye ku mpano yo kuririmba ndetse no
gukunda umuziki, akaba ari n’ahantu heza ku bifuza kuzamura urwego
rw’imiririmbire aho bafasha abifuza kumenya kuririmba binyuze mu myitoza
ihoraho ihabwa abanyamuryango bayo.
Iyi korali yashinzwe muri 2006, ihabwa ubuzima gatozi muri
2008. Yitabiriye ibikorwa bitandukanye bihuza amakorali ku rwego mpuzamahanga
yabaye mu bihe bitandukanya ndetse n’amarushanwa ku rwego mpuzamahanga.
Bitabiriye irushanwa ryo muri Kenya, mu Burundi ndetse
n’amaserikuramuco atandukanye aho iriheruka ryabereye mu Rwanda mu 2022
(African Choral and Gospel Championship ACGC2022) aho yegukanye umwanya wa
kabiri muri Africa yose inyuma ya Bokamoso Chorus yo muri Afurika y’Epfo.
Choeur International iherutse gukora igitaramo cyo
kwizihiza Saint Valentin
Muri iki gitaramo, iyi korali yaririmbye indirimbo ‘Fou
de Toi’ na ‘Bana’ nyuma yo kuzishyira mu manota y’umuziki
Iki gitaramo cyahuriranye no guha impano hagati y’abakunda
mu kwizihiza ‘Saint Valentin’
Iki gitaramo ni kimwe mu byo iyi korali ikora buri
mwaka mu gufasha abakunzi bayo kwizihirwa
Umuyobozi wa Choeur International, Dr Aristote yavuze ko bashyize mu manota y’umuziki indirimbo ‘Fou de Toi’ na ‘Bana’ mu rwego rwo gufasha abahanzi mu muziki kuzimenya
Uko indirimbo 'Bana' ya Shaffy na Chriss Eazy yashyizwe mu manota y'umuziki
Uko indirimbo 'Fou de Toi' ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie yashyizwe mu manota y'umuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANA’ YACHRISS EAZY NA SHAFFY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’ YA ELEMENT
TANGA IGITECYEREZO