Hamaze gutangazwa abahanzi ndetse n'aba-DJ bazataramira abazitabira ibirori bizaherekeza umukino wa Super Bowl 2024 bizabera i Las Vegas.
Ku Cyumweru tariki 11
Gashyantare 2024, abakunzi b’umupira w’amaguru bazaba bahanze amaso kuri Allegiant
Stadium, ahazabera umukino karundura wa Super Bowl
LVIII wo muri shampiyona y'igihugu ya Amerika.
Haba mbere na nyuma y’uyu
mukino hateganijwe ibirori bizaririmbwamo n’abahanzi bakomeye, bigamije
gususurutsa abazitabira Super Bowl 2024.
Kuva kuri uyu wa Gatatu
tariki 07 Gashyantare 2024 kugeza ku munsi nyirizina w’uyu mukino, hateguwe
ibirori birimo icyiswe “Fred Minnick & Friends’ Big Game Bourbon,” ‘3rd
Annual Playmakers Super Bowl Party,’ ‘Bud Light’s Backyard Tour,’ ‘The One
Party by Uber,’ ‘The Fanduel Party Powered by Spotify,’ ‘Sports Illustrated The
Party,’ ‘Taste of the NFL,’ ‘Big Game Immersive Viewing Party’ n’ibindi
byinshi.
Mu bahanzi bazaririmba
muri ibi birori bitandukanye harimo Post Malone, Usher, Lil Wayne, 50 Cent, T-Pain,
Reba McEntire, Andra Day, Tiësto uzaba uri kuvanga umuziki, Maluma, Tyga, Zach
Bryan, Diplo, Travis Scott, A$AP Ferg, Ice Spice, Meek Mill, Lil
Baby, Fabolous, Ludacris, Ne-Yo, Bebe Rexha, KYGO, The
Chainsmokers, 21 Savage, n’abandi benshi.
Uyu mukino uzahuza Kansas
City Chiefs ibarizwamo Travis Kelce uri mu rukundo rukomeye n’umuhanzikazi
Taylor Swift ndetse n’ikipe ya San Francisco 49ers.
Nyuma y’uyu mukino,
hategerejwe ibirori karundura bizayoborwa na Dr. Dre afatanije na Snoop Dogg
bizabera muri Encore Beach Club, iherereye muri Wynn Las Vegas.
Uyu mukino wa Shampiyona
y’igihugu y’umupira w’amaguru uzabera muri Sin City, bikaba ari ubwa mbere leta
ya Nevada igiye kwakira Super Bowl.
Lil Wayne na T-Pain bazatarama
Andra Day azaririmba mu birori bizaherekeza Super Bowl 2024
Post Malone nawe azatarama
Usher azaririmba mu birori byiswe 'Apple Music Super Bowl LVII Halftime Show'
Reba McEntire niwe uzayobora indirimbo yubahiriza igihugu mbere y'umukino
MalumaIce Spice muri Super Bowl 2024
50 Cent na 21 Savage bazahurira ku rubyiniro muri Casino Royale
TANGA IGITECYEREZO