RFL
Kigali

Priyanka Chopra yahishuye impamvu yahagaritse kuririmba akanasezera i Bollywood

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/02/2024 10:08
0


Icyamamarekazi Priyanka Chopra, yahishuye icyatumye ahagarika umwuga wo kuririmba hamwe no gukinira filime mu Buhinde kandi ariho akomoka ndetse Bollywood ariyo yamuzamuye bikarangira ayiteye umugongo.



Umuhindekazi kabuhariwe mu gukina filime wanahoze ari umuhanzikazi, Priyanka Chopra, watwaye ikamba rya Miss World mu 2000, yagize byinshi atangaza ku mpamvu zatumye ava mu Buhinde mu gukinira filime i Bollywood akerekeza muri Hollywood amazemo gushinga imizi ndetse anavuga icyatumye ashyira akadomo ku bijyanye no kuririmba yakoze igihe gito.

Priyanka Chopra umugore w'umuhanzi Nick Jonas, mu kiganiro Armchair Expert Podcast kinyura kuri murandasi yari yatumiwemo ku nshuro ya kabiri niho yatangarije ibi. Agaruka ku cyatumye ava mu Buhinde akajya gukinira filime muri Amerika. Chora yagize ati: '' Ntabwo ndibuvuge amazina gusa i Bollywood hari abantu twagiranye ibibazo bituma banyangisha abatunganya filime ku buryo ntawashakaga kushyira muri filime nshya''.

Priyanka Chopra yavuze iyatumye ava mu Buhinde akajya muri Amerika

Yakomeje agira ati ''Na kompanyi twajyaga dukorana zabaye nk'izitakimbona kuko zose zambwiraga ko filime bari gutegura ntaberanye nazo. Bitewe kandi n'uko navugishaga ukuri ku bibera mu ruganda rw'imyidagaduro mu Buhinde benshi baranyanze. Navuga ko urwango no kutumvikana na bamwe bakomeye i Bollywood aribyo byatumye mfata umwanzuro wo kuhava mu 2015''.

Chopra yavuze ko yaretse urwango no kutumvikana n'abakomeye i Bollywood aribyo byatumye ahava

Uyu muhindekazi wanigeze kuba umuhanzikazi akanakorana n'abahanzi mpuzamahanga barimo na Pitbull yakomoje ku cyatumye ahagarika umuziki. Mu magambo ye Priyanka yagize ati: ''Ubusanzwe nkunda gukora ikintu cyose nshaka kandi nshoboye. Nagiye mu muziki kuko nawukundaga kandi mbizi gusa ntabwo byampiriye. Wasangaga umuziki wanjye utazamuka ngo ugere ku rwego rwo hejuru mpitamo kubireka nkaguma mu gukina filime kuko byari bitangiye no kumbangamira kubifatanya byombi''.

Chopra yavuze ko yaretse umuziki kuko utazamukaka ku rwego yawifuzagaho ndetse ko byamubangamiraga kubifatanya na Sinema

Priyanka Chopra w'imyaka 41 y'amavuko yavuze ko nubwo yari afite ubwoba ko azasubira inyuma ageze muri Amerika, gusa ngo yishimira kuba Hollywood yaramwakiriye neza agakomeza gukina filime anahamya ko byamuzamuye mu ntera hamwe no mu buryo bw'amafaranga yinjiza dore ko mu Buhinde yahembwega make none ubu akaba asigaye yinjiza agatubutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND