Kigali

Nkeneye umukunzi! Amufana wa Bob Marley yatakambye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:4/02/2024 7:09
0


Lashawnda Becoats w'imyaka 52 akaba nyina w'abana batatu bakuze yatangaje uko aziyumva areba filime yitiriwe Bob Marley n'umukunzi mushya ataramenya aho azaturuka.



Mu kiganiro n'ikinyamakuru People, Lashawnda yavuze ko yaterese kenshi ntibimuhire, ariko kuri iyi nshuro akaba akeneye umukunzi mushya bazarebana filime yitiriwe indirimbo ya Bob Marley, umuhanzi yakunze mu buryo bwamugoye gusobanura akabigaragaza binyuze mu yambarire ye n'ibindi.

Uyu mugore yashyize hanze amafoto yambaye imyenda isa n'iyo Bob yambaraga irimo idarapo rya Jamaica aho nyakwigendera yakomokaga, biherekezwa n'amagambo atangaje.

Yanditse agira ati" Filime "one Love " yitiriwe indirimbo ya Bob Marley izashyirwa hanze ku munsi w'abakundana sinshaka kuyireba njyenyine nkeneye umukunzi mushya". 

Ati" Ndifuza kunezererwa ibikorwa bya Bob Marley ku munsi wa St Valentin ndi kumwe n'umukunzi mushya".

Uyu mugore yatanze rugari ku bamukurikira, abasaba kumwoherereza amafoto yabo no kuvuga izina ry'indirimbo bakunda ya Bob ndetse n'impamvu bayikunda.

Umunyamideri Lashawnda yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo kwifuza umukunzi mushya, avuga ko aherutse gutumirwa n'itsinda rigizwe n'abakundana "couples" bamusaba ko yabiyungaho bakazajyana kureba filime "one Love" yitiriwe indirimbo ya Bob Marley izaba ikinwe inshuro zirenze imwe.

Yasoje agira ati" Ntekereza ko buri wese akeneye gukundwa agakunda! Abantu bashobora gutekereza ko gukenera urukundo umuntu akuze ari ishyano"

Kuva yashyira hanze ibyiyumviro bye, ategereje umukunzi kandi yizeye kwakira umugabo wamuha urukundo rufatika ku munsi ngarukamwaka w'abakundana tariki 14 Gashyantare.


Yifuza umukunzi bazarebana filime One Love yitiriwe Bob Marley 


Uyu mugore ufite abana batatu akunda nyakwigendera  Marley wakunzwe mu njyana ya Reggae 


Yagaragaye mu ishusho yibutsa benshi Bob Marley 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND