David Rubangura [Ross Kana] yatangaje byinshi ku muziki we, indirimbo Sesa yasohoye agaruka ku bintu byihariye kuri Element na Bruce Melodie ageze kuri Coach Gael amugaragaza mu buryo budasanzwe.
Izina Ross Kana riri mwamaze gukomera mu muziki w’u
Rwanda ahanini bishingiye ku ndirimbo yahuriyemo na Element na Bruce Melodie,
Fou De Toi.
Mu kiganiro kihariye yagiranye n’inyaRwanda yatangaje uko
yishimiye uburyo abantu bakiyemo iyi ndirimbo ari mu babaye imvano yayo ati”Byararenze
byarenze uko nabitekerezaga nanjye mbibonye rero nabonye ari amahirwe akomeye.”
Kubyerekaranye no kuba yaba yaratinze gushyira hanze
indirimbo dore ko Fou De Toi ari iyo muri Gicurasi 2023 yagize ati”Birashoboka
ko baba bararambiwe ariko necyereza ko ibyo nabakoreye byabahoza akababaro.”
Uko yabonye abantu bakiye Sesa mu masaha macye imaze
yagize ati”Kugeza ubu abantu barimo barayishimira ndiguhura nayo ahantu hose
nishimiye uburyo abantu barimo kuyifata.”
Ross Kana yagaragaje imbaraga zo kugira abagufasha ati”Harimo
itandukaniro rikomeye kuba umuhanzi ukora wenyine birakomera ariko ufite
itsinda mukorana biroroha.”
Yishimira kuba uyu munsi abana muri 1:55AM na Bruce
Melodie na Element ati”Nabo kwigiraho bafite inararibonye gusanga abazi uko ibintu
bikorwa biba biri bworohe ko na we wabikora neza.”
Avuga ikintu kihariye kuri bo ati”Ni abakozi pe noneho umurava
bagira mukazi ubwabyo ushobora kubibona ugahita ufata umurongo ubarimo uburyo
bakora akazi n’urukundo rwo gukunda umurimo uhita ubyisangamo na we.”
Yagaragaje ko atinya uburyo Coach Gael abonamo ibintu ati”Uriya
mugabo afite ubushobozi bwo kumenya icyo umuntu ashoboye kuruta abandi ni
ukuvuga ashobora ku kubona hagati mu bantu batakwemera we akakwemera kubera
ikintu akubonamo abandi batabona.”
TANGA IGITECYEREZO