Itsinda ry’abavandimwe batanu rimaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda cyane ishingiye ku bwiza n’imideli, bongeye kugaragara bose bari hamwe ibintu byakoze ku mutima wa Miss Nishimwe Naomie.
Mu masaha make ashize ni bwo abagize Mackenzie basangije
aba bakurikira ibihe bagiranye bose bari hamwe, Miss Naomie yagize ati”Ibihe by’umuryango
biranyura.”
Agaragaza ko muri iri itsinda ari we Kylie Jenner icyamamare ku Isi yose akanaba ari we muto mu itsinda ry’umuryango wabo rya The Kardashians bikaba binafite aho bihuriye kuko mu bagize Mackenzie basigaye .
Abasigaye muri iri tsinda ni Uwase Kathia Kamali, Brenda Iradukunda, Kelly Uwineza na Uwase Pamella Loana, Miss Naomie ari we muto, kugeza ubu rikaba rimaze kubona abuzukuru.
Abamaze kurushinga muri bo ni Kelly Madla washakanye na
Lt David Nsengimana kimwe na Loana warushinze na Martin Carlos Mwizerwa.
Abasigaye bakaba barimo Miss Naomie na we wamaze
kwambikwa impeta na Michael Tesfay byitezwe ko mu bihe bya vuba bazarushinga kimwe
na Kathia Kamali uherutse gutangaza ko afite umukunzi mu bagiye bavugwa akaba
ari Adonis Jovon File ukinira REG BBC.
Brenda unakorera radiyo ya Power FM nta makuru y'ibirebana
n’urukundo aratangaza gusa ntakabuza na we ari mu babyina bava mu bugaragu.Miss Nishimwe yagaragaje ko yishimira kugira ibihe byiza n'abavandimwe be
Brenda yagaragaje ko yanyuzwe no guhura n'abagenzi be bigoranye kuba yahisha uko byari byifashe
Kelly Madla umugore wa Lt David ni umwe mu nkingi za mwamba za Mackenzie
Hari hashize igihe Mackenzie imaze kwigarurira imitima ya benshi bose batagaragara bahuje urugwiro
TANGA IGITECYEREZO