RFL
Kigali

APR FC yageze ku mukino wa nyuma hitabajwe Penaliti mu gikombe cy'Ubutwari

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/01/2024 18:11
0


Ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC kuri Penaliti ihita yerekeza mu mikino y'igikombe cy'Intwari ihita igera ku mukino wa nyuma.



Kuri uyu iki Cyumweru nibwo kuri Kigali Pelé Stadium hatangiye gukinwa imikino y'igikombe cy'Intwari ya 2024. Ni imikino iri gukinwa n'amakipe 4 ya mbere muri shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda kugeza ubu .

Ku ikubitiro saa Cyenda ikipe ya APR FC yacakiranye na Musanze FC. Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yabonye igitego hakirikare ku munota wa 6 gusa gitsinzwe n'Umurundi Ndikumana Danny kuru penaliti,kikaba n'igitego cye cya 1 yatsinze kuva yagera muri iyi kipe y'Ingabo z'igihugu.

Iyi kipe y'akarere ka Musanze FC, igitego cyo kwishyura yagitsinze mu gice cya kabiri ku munota wa 70 gitsinzwe na Salomon Adoyinka .

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma hitabazwa penaliti nk'uko amategeko yabivugaga kugira ngo haboneke ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma.

APR FC yahise yitwara neza itsinda Musanze FC penaliti 4-2.

Penariti za APR FC zatewe na Kwitonda Alain Bacca arayinjiza, Bizimana Yannick arayinjiza,Niyomugabo Claude arayinjiza na Mugisha Gilbert arayinjiza 

Penaitli za Musanze FC zatewe na Ntijyinama Patrick arayinjiza, Nkurunziza Felicien ayitera mu biganza by'umunyezamu,Lethabo Mathaba arayinjiza, Kwizera Tresor nawe ayitera mu biganza by'umunyezamu Pavel Ndzira.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu yageze ku mukino wa nyuma igomba kuzacakirana n'irava hagati ya Rayon Sports na Police FC ziri bukine Saa kumi n'ebyiri. 


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma itsindiye Musanze FC kuri penaliti 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND