Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugisha Benjamin, umuramyi Israel Mbonyi, ba Nyampinga b’u Rwanda Mutesi Jolly, Nishimwe Naomie, Muheto Divine, Ingabire Grace n’abandi bari mu byamamare byitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.
Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 mu nyubako ya Kigali
Convention Center habereye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari ihagarariwe na Perezida
Paul Kagame.
Ni inama yatangiyemo impanuro nyinshi zirimo kwibutsa urubyiruko ko ari umusingi w’iterambere ndetse ko rutekerazwaho n’igihugu.
Iyi nama yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo The Ben
uri mu myiteguro yo kwitabira no gutaramira abanyarwanda bazahurira Rwanda Day
ku wa 02 na 03 Gashyantare 2024.
Usibye The Ben, umuramyi Mbonyicyambu Israel wamamaye nka
Israel Mbonyi nawe witegura kujya muri Leta zunze Ubumwe za America muri Rwanda
Day izabera IWashington DC, nawe yari yitabiriye iyi nama.
Abakobwa batandukanye bitabiriye Miss Rwanda ndetse baryegukanye,
bitabiriye Inama y’Umushyikirano.
Aba bakobwa ni Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda
2016, Ishimwe Naomie wabaye nyampinga 2020, Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u
Rwanda 2021 ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Muheto Nshuti Divine ari
nawe ugifite ikamba.
Umushyikirano kandi witabiriwe na Kenny Sol uherutse gusezerana n’umukunzi we, umuhanzikazi Alyn Sano, Bwiza na Coach Gael usanzwe ureberera inyungu za Bruce Melodie n’abandi.
The Ben yitabiriye inama y'Igihugu y'Umushyikirano 2024
Ba Nyampinga b'u Rwanda, Mutesi Jolly, Nishimwe Naomie, Ingabire Grace na Nshuti Divine Muheto bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Mutesi Jolly yitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
TANGA IGITECYEREZO