Kigali

Hamenyekanye icyahitanye umukinnyi wa Filime Alec Musser uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/01/2024 10:29
0


Nyuma y'iminsi mike umukinnyi wa filime Alec Musser wamenyekanye muri filime nka 'All My Chilidren', apfuye, byatangajwe ko yapfuye yiyahuye nyuma yo kwirasa ndetse n'imbunda yakoresheje yasanzwe mu kiganza cye.



Tariki 13 Mutarama 2024 nibwo hatangajwe ko umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Alec Musser,  wari uri mu bakomeye muri Hollwood  yitabye Imana. Aya makuru yatangajwe n'umuryango we yababaje benshi byumwihariko abafana be.

Mu itangazo rya kabiri ryashyizwe hanze n'umuryango wa Alec Musser, ryatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ushize ubwo yapfaga, bamusanze mu rwogero aryamye hasi avirirana amaraso mu mutwe yatewe n'isasu yirashe ndetse anafite imbunda yakoresheje mu kiganza cye cy'iburyo. Iki gihe umukunzi we babanaga witwa Paige Press niwe wahise ahamagara polisi.

Alec Musser uherutse kwitaba Imana, yazize kwiyahura akoresheje imbunda

People Magazine yatangaje ko ibizamini byakozwe ku mubiri we n'ibitaro bya San Diego County, byerekanye ko Alec Musser yahitanywe n'isasu yirashe. Ibi ariko ngo byari byagizwe ibanga dore ko ubwo batangazaga amakuru y'urupfu rwe umuryango we wirinze kuvuga ko yiyahuye.

Alec Musser wapfuye afite imyaka 50 y'amavuko, yamenyekanye muri filime nka 'All My Children', 'Road To Altar', 'Grown Ups', 'Lost' n'izindi nyinshi yakinnye mu bihe bitandukanye. Byatangajwe kandi ko Alec atari asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abana n'indwara y'agahinda gakabije ngo bibe intadaro yo kwiyahura kwe.

Alec Musser yiyahuye yari amaze kuzuza imyaka 50 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND