Ntare Senga Moses [Nillan] na Bahizi Zitoni Nestor [Mistaek] biganye, bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise ‘Credit Card’, ikaba ikoze mu buryo bw’injyana zigezweho, ikaba itaka inkumi bayisaba ko bakwishimana.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Nillan yagize ati: ”Credit
Card ni indirimbo y’urukundo yashibutse ku nkuru y’ibyishimo kandi ikaba
ikubyemo ubutumwa bwafasha buri wese kugira ibihe byiza”.
Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe bigizwemo uruhare rw’itsinda
rigari rya Fusion rya Nillan, uyu musore akaba ari na we watunganije iyi
indirimbo ye mu buryo bw’amajwi ayungururwa na Bob Pro.
Ni mu gihe amashusho yayo ubona ko yitondewe, yatunganijwe na
Dawest yunganiwe na Sani B nubwo hari n’ukuboko Osakados Oskar na we yashyizemo
mu buryo bumwe n’ubundi.
Amashusho ya ‘Credit Card’ yakorewe mu Bujumbura, Burundi. Abarundikazi Anthiana na Benitha Khloe ni bo ba-Video Vixen bagaragara muri iyi
ndirimbo.
Mu busanzwe Nillan yitwa Ntare Senga Moses, akaba afite imyaka
21. Yize mu ishuri rya Nyundo Music ari naho yahuriye na Bahizi Zitoni
Nestor [Mistaek] batangira gufatanya imishinga imwe n'imwe y’umuziki.
Nillan yinjiye mu buryo bw’umwuga mu muziki mu myaka itatu ishize ashyira hanze indirimbo yise ‘Size’ na ‘Sober’ yakoreye muri Switzerland.
Nillan ari mu mbuto z'ishuri ry'umuziki rya Nyundo rimaze guhindura imimerere n'imiterere y'umuziki nyarwanda
Nillan na Mistaek urugendo rw'ubucuti rwabo rwatangiye ubwo biganaga bagiye bakorana ku mishinga itandukanye y'umuziki mu buryo bumwe n'ubundi
Aba-Video Vixen bagaragara muri iyi ndirimbo ni abakobwa b'i Burundi ari na ho iyi ndirimbo yafatiwe
Nillan ari mu bahanzi bagira umwihariko mu gukora indirimbo ze yaba mu buryo bw'amashusho n'amajwi
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA NILLAN NA MISTAEK 'CREDIT CARD
TANGA IGITECYEREZO