Umuraperi w'icyamamare, 50 Cent, yatunguye benshi nyuma y'uko atangaje ko yafashe umwanzuro wo kutongera gutera akabariro mu 2024 mu rwego rwo kugirango agere ku ntego yihaye ndetse ngo akabariro gatuma arangara ntakore ibyo agomba gukora.
Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ishoramari, Curtis Jackson, wamamaye ku izina rya 50 Cent mu muziki, yongeye guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko avuze ko ibyo gukora imibonano mpuzabitsina muri uyu mwaka wa 2024 atazabikora.
Ibi yabivuze akoresheje urubuga rwa Instagram aho yabwiye abarenga Miliyoni 30 z'abamukurikirana kuri uru rubuga, aho yababwiye ko agiye kwifata ku bijyanye no gutera akabariro 'Abstinence' kugirango agere ku ntego ye yihaye muri uyu mwaka mushya.
50 Cent yatunguye benshi avuga ko atazongera gutera akabariro mu 2024
50 Cent yagize ati: ''Igitekerezo cyanjye gishya ni kinini cyane, ntabwo mfite umwanya wo kurangara, ngiye kwifata ku byo gutera akabariro''. Akimara gutangaza ibi, yateje amagambo menshi mu hatangirwa ibitekerezo (Comments), aho benshi bamubajije niba azashobora kwifata amezi 12 yose ntakabariro atera.
Uyu muraperi w'imyaka 48, uvuga ko imibonano mpuzabitsina ituma arangara kandi ntakorane imbaraga, yavuze ko kwifata ariryo banga agiye gukoresha kugirango agere ku ntego ze. Ibi ariko bamwe babifashe nko gutera urwenya ndetse bamubwira ko atazanabishobora.
Haribazwa niba uyu muraperi azabasha kumara umwaka wose adateye akabariro
Kugeza ubu 50 Cent yahise atangiza intambara y'amagambo hagati y'abavuga ko gutera akabariro bigira ingaruka mbi mu gutanga umusaruro, mu gihe abandi bavuga ko akabariro ntacyo kangiza mu mikorere ya buri munsi. Gusa ikibazo gikomeye benshi bari kwibaza ni ''Ese 50 Cent azabasha kwifata umwaka wose?''
TANGA IGITECYEREZO