RFL
Kigali

Rayon Sports yakiriye umunyezamu mushya wakiniye Senegal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/01/2024 13:10
0


Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umunyezamu wakiniye Senegal, Khadime Ndiaye wakinaga mu ikipe ya Guédiawaye FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere n'ubundi muri Senegal.



Uyu mukinnyi w'imyaka 27 yageze mu Rwanda, ku kibuga cy'indege i Kanombe kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Mutarama 2024.

Ntabwo Khadime Ndiaye aje mu igeragezwa nk'uko abandi bakinnyi bari kuza mu ikipe ya Rayon Sports biri kugenda ahubwo we agomba kuzahita atereka umukono ku masezerano.

Uyu munyezamu aje avuye mu ikipe ya Guédiawaye FC kuri ubu iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona ya Senegal, yanyuze mu ikipe ya Generation Foot ndetse anakinira ikipe y'igihugu ya Senegal y'abatarengeje imyaka 20.

Khadime Ndiaye aje muri Murera nyuma yuko itakaje Hakizimana Adolphe wasoje amasezerano ubundi agahitamo kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali.

Usibye uyu munya-Senegal uje muri Rayon Sports kandi yamaze gusinyishisha Alsény Camara Agogo na Alon Paul Gomis bakina nk’abataha izamu.

Rayon Sports ntabwo yasoje neza imikino ibanza ya shampiyona kuko yarangirije ku mwanya wa 4 n'amanota 27 ikaba izatangira imikino yo kwishyura yakira Gasogi United kuwa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024 saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.


Umunyezamu mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND