Kate Bashabe yagaragaje ko uburezi ari akabando k’iminsi kandi ko abana bakiri mu mashuri bakwiye kuzirikana ko aribo ejo hazaza, yibutsa abakobwa ko ahazaza heza umuntu ari we uhategura akahakorera nkunganire ikaza nyuma.
Ku wa 06 Mutarama 2024 mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru
ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkanga, Kate Bashabe yatanze ibikoresho by’ishuri ku
bana 660.
Iki kikaba ataricyo gikorwa cya mbere akoze cyo gufasha kuko mu myaka
inyuranye yagiye abikora yaba gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango
itishoboye no gutangira ubwisungane mu kwivuza abantu batandukanye.
Asobanura impamvu ibimutera dore ko yanashimangiye ko
abironkeramo imigisha myinshi, yavuze ko byose abikesha uko yarezwe ati”Ndashima
Mama ni na we wantoje umutima w’urukundo watumye dukora igikorwa cy’uyu munsi.”
Uyu mushabitsi wabigize umwuga wananyuze mu marushanwa y’ubwiza aho
yabaye Miss MTN 2010,yibukije abanyeshuri ko ari igihugu gihanze amaso kandi ko
ibyo bifuza bazabigeraho babikesheje kwiga bashyizeho umwete.
Ati”U Rwanda nimwe ruhanze amaso, nimwe Rwanda rw’ejo, nimwe
muzavamo abayobozi, nimwe muzavamo abashoramari nimwe muzavamo abantu bakomeye
abaganga ariko byose bizaba ari uko mwashyize umwete mu kwiga.”
Ku birebana n’ubutumwa bwihariye yageneye urubyiruko byumwihariko
rw’abakobwa dore ko rwinshi rumufatiraho icyitegererezo. Yagize ati”Ni ukwigirira
icyizere guharanira ejo hazaza heza.”
Akomeza agira ati”Bivuga ko niba ari abakiri mu ishuri bagomba
kwiga cyane, abatangira ubucuruzi cyangwa gukora bagashyiramo imbaraga
ntibakemere ubaca intege kuko burya ahazaza heza ni umuntu uhigezaho n’abantu
bamuri iruhande.”
Iki gikorwa yakoze kikaba cyaratewe inkunga n’Akarere ka
Bugesera, Rahura, Sawa Citi, Bralirwa n’abandi banyuranye. Cyitabiriwe n’abayobozi
mu nzego zitandukanye barimo Meya wa Bugesera Mutabazi Richard.
Hari abantu bo mu nzego z’umutekano batandukanye zirimo iza
gisirikare na polisi n’abahanzi Christopher Muneza na Bruce Melodie
basusurukije abari aho, banabakangurira gushyikira uburezi no kugira umutima wo
gufasha.
KANDA HANO UREBE IMPANURO ZA KATE BASHABE ANISHIMANA N'ABANA
KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BWA MEYA MUTABAZI ANASHIMA UMUBYEYI WA KATE
">KANDA HANO UREBE UKO BRUCE MELODIE YISHIMIWE AKANATARAMIRA ABITABIYE IGIKORWA CYA KATE BASHABE
">AMAFOTO+VIDEO: Doxvisual na Lamaraxy-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO