RFL
Kigali

Yasambanyaga abakiristo be! BBC yashyize hanze amabanga ya Pastor TB Joshua

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/01/2024 10:37
1


Igitangazamakuru cya BBC cyashyize ahagaragara amabanga yose yakozwe na nyakwigendera TB Joshua harimo ubusambanyi, ndetse n’ibindi byaha byose yakoze rwihishwa harimo no gufata ku ngufu abakobwa b’abangavu.



Hagiye gushira hafi imyaka itatu umukozi w’Imana w’umunya-Nigeria, Temitope Balogun Joshua wamenyekanye nka TB Joshua yitabye Imana afite imyaka 58 y'amavuko, yari umuyobozi akaba ari nawe washinze Synagogue, rimwe mu matorero ya gikristo rikomeye ku Isi riyoboye televiziyo ya Emmanuel ikorera i Lagos.

Abantu benshi bahoze mu itorero rya Synagogue Church of all Nations, batangaje ko ibyakorwaga na nyakwigendera TB Joshua ari amarorerwa. Mu bikomeye yakoze, harimo gufata ku ngufu no gutegeka abakobwa bakiri bato gukuramo inda.

Ibi birego by’ihohoterwa byakorewe i Lagos bimaze imyaka hafi 20 bitangiye kuvugwa. Ubuyobozi bw’iri torero ntacyo buratangaza kuri ibi birego, ariko bwatangaje ko ibyinshi mu byagiye bitangazwa nta shingiro bifite.

Ibyo BBC yatahuye byavuye mu iperereza imazemo imyaka ibiri, harimo abantu benshi biboneye n'amaso yabo bahamya ko Joshua yakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iyicarubozo, agafata abana benshi ku ngufu ndetse agakubita abantu bamwe akababohesha n’iminyururu.

Benshi mu bagore barega uyu mukozi w’Imana kubasambanya, bavuga ko imyaka myinshi yabafatiraga ku ngufu mu rusengero.

Uyu mupasiteri kandi yakunze kuregwa kubwira abakobwa gukuramo inda ku gahato, nyuma y’uko abafashe ku ngufu, harimo n’umugore wakunze kumvikana ashinja Joshua gutuburira abantu ababeshya ko ari kubakorera ibitangaza byo kubakiza, inkuru yigeze gucicikana kenshi mu itangazamakuru.

Umwe mu bahototewe witwa Rae, umukobwa wari ufite imyaka 21 y’amavuko ubwo yatangiraga gukorera impamyabumenyi muri Kaminuza ya Brighton mu 2002, nibwo yinjizwaga muri iri torero. Nyuma yaho, yamaze imyaka 12 ari mu bo Joshua yafataga nk’intumwa ze.

Yatangarije BBC ati: "Twese twatekerezaga ko turi mu ijuru, nyamara turi mu muriro, ndetse ni ikuzimu kuko haberaga ibintu bibi biteye ubwoba."

Rae avuga ko yahohotewe na Joshua kandi agafungwa imyaka ibiri yose wenyine. Kubera ihohoterwa rikabije, yatangaje ko yagerageje kwiyahura inshuro nyinshi ubwo yari ari muri iki kigo.

Itorero rya Synagogue Church of all Nations rifite abayoboke ku Isi yose, rikoresha umuyoboro wa gikiristo witwa Emmanuel TV hamwe n’imbuga nkoranyambaga zirebwa n’ababarirwa muri za Miliyoni.

Mu myaka ya za 90 ndetse no mu ntangiriro ya 2000, ibihumbi n’ibihumbi by’abasuraga uru rusengero muri Nigeria bajya gushakayo ibitangaza, baturukaga mu bihugu by’i Burayi, Amerika, Aziya y’Amajyepfo no muri Afurika.

Ni mu gihe ababarirwa mu 150 babanaga umunsi ku wundi na Joshua mu kigo cye nk’abigishwa be i Lagos.

Abantu benshi muri Nigeria bagiye bananirwa gukomeza kubikira ibanga uyu mukozi w'Imana, maze bagashyira hanze amashusho y'ihohoterwa yabakoreraga.

Hari abandi bavuze uko bamburwaga imyambaro bagakubitwa insinga z'amashanyarazi n'ibiboko by'amafarasi, ubundi bakabuzwa gusinzira. 

Iperereza ryakozwe n'urubuga mpuzamahanga rw'itangazamakuru rwa Open Democracy niryo ryabaye irya mbere mu gutinyura abahoze ari abanyamuryango b'iri torero gufunguka bakavuga kuri iyi dosiye.

Batangaje ko bamaze imyaka myinshi bagerageza kuzamura impuruza, ariko bikarangira bacecekeshejwe burundu.

Igihe uyu muvugabutumwa yitabaga Imana mu 2021, yashyizwe mu bapasiteri bakomeye Afurika yigeze kugira. 

Nyuma y'uko ateye ishoti ubukene, nibwo Joshua yubatse ingoma y'ivugabutumwa, maze ikayobokwa n'abanyapolitiki, ibyamamare bitandukanye harimo n'abakomeye mu mupira w'amaguru mu ruhando mpuzamahanga.

Iri torero rikomeje kugaba amashami ku Isi yose, riyobowe n'umugore wa nyakwigendera TB Joshua, Evelyn unaherutse gukorera uruzinduko muri Esipanye muri Nyakanga 2023.


Amahano yakozwe na nyakwigendera TB Joshua yagiye ku mugaragaro

Abo yahohoteye bahaye ubuhamya BBC

Bamwe batanze ubuhamya ko yabakoreraga iyicarubozo

Rae wamaze imyaka 12 ari umwigishwa wa TB Joshua yavuze uko yamufataga ku ngufu

Anneka winjiye muri Scoan afite imyaka 17, yatangaje ko hari abahohotewe benshi biteguye kuvuga

Evelyn, umugore wa TB Joshua niwe uyoboye iri torero muri iki gihe

Ntacyo aratangaza ku birego bishya bivugwa ku wahoze ari umugabo we  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana Emmanuel 8 months ago
    Mujye mureka gusebanya cyane kuki se mutabivuze akiriho? Mukabitangaza aruko amaze gupfa mugabanye ibinyoma





Inyarwanda BACKGROUND