Gisagara Irene umubyeyi w’abana 2 wiyemeje kubyaza umusaruro impano ye yo kuririmba, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ahamya ko yiyumvisemo kuba yagera kure nyuma yo kubona Clarisse Karasira.
Mu kiganiro n’InyaRwanda uyu
muhanzikazi yagize ati”Clarisse Karasira ni we wabaye itara rinini rimurikira
impano yanjye bimpa imbaraga mu buhanzi bwanjye mu2 023 muri Kanama ni bwo
natagiye kujya studio nkora indirimbo zitandukanye harimo Murabeho, Rungano na
Mwarimu.”
Agaruka ku ndirimbo yashyize hanze
agira ati”Nabazaniye muri iyi minsi iyitwa Mu Cyumba, igitekerezo cy’iyi ndirimbo
cyaturutse ku mukobwa w’inshuti yanjye wakunze umusore wo mu muryango ukize
nyuma ntibashobore kubana bikamuviramo uburwayi bwo mu mutwe.”
Gisagara Irene yabonye izuba mu mwaka wa 1996, avukira muri Tanzania,yasoreje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, ni umugore wubatse utuye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza.
KANDA HANO UREBE 'MUCYUMBA' INDIRIMBO YA GISA IRENE
TANGA IGITECYEREZO