Lilian Mbabazi ategerezanijwe amatsiko n’abafana mu gice gikurikira cya Conversessions, igikorwa kimaze kwamamara mu kugaruka ku buzima bwihariya bw'abanyamuziki.
Uyu muhanzikazi umaze imyaka itari micye
mu muziki, ikiganiro cye kizajya hanze kuwa 07 Mutarama 2024, akaba ari agace kitezweho
kugaruka ku buryo bwimbitse ku buzima bw’uyu muhanzikazi.
Yitezweho kandi kuzagaruka ku
buzima bw’abana be kimwe n’umugabo we witabye Imana uri mu bahanzi bakomeye
Afurika yigeze igira, Mozey Radio, akanakomoza ku itsinda rya Radio na Weasel.
Mu gace gato kamamaza iki gice, uyu
muhanzikazi yumvikanye agira ati: ”Moses nanjye twari dufitanye umubano wihariye.
Nakundaga uriya mugabo n’umutima wanjye wose twanabyaranye abana.” Aya magambo
yonyine yazamuye amarangamutima ya benshi.
Ni
inkuru itari kure cyane y’ibyo Lilian Mbabazi aheruka gutangariza inyaRwanda mu
kiganiro gito ati: ”Hari
byinshi nibuka kuri Mowzey ariko icyo dukumbura ni ukuba yaba ahari akabona
abana bakura kimwe n’umuziki yagizemo uruhare rukomeye kuba adahari ngo abone
urwego ugezeho.”
Icyo gihe yanakomoje ku kuba nk’umuhanzikazi wabyaranye n’umuhanzi, niba abona hari umwana
wabo ugaragaza ibimenyetso byo kuzaba umuhanzi.
Lilian Mbabazi yabwiye inyaRwanda ati: ”Mvugishije ukuri, sinahita mbimenya. Gusa
nyine bakunda umuziki nk’abandi bantu bakunda kubyina dufite gutegereza
tukareba, gusa niteguye kubafasha mu mahitamo y’ubuzima yose bagira.”
Hari agace Lilian Mbabazi yumvikanamo
asobanura ko bimutwara umwanya iyo yitegura gutaramira abana kugira ngo abahe
ibirenze ibyo babiteguye.
Avuga ko
yiteguye gukora iyo bwabaga agataramira abazitabira Tusker Malt Conversession
ati: ”Tumaze iminsi dukora cyane tubategurira igitaramo cyiza hamwe n’itsinda ry’abacuranzi
n’abaririmbyi.”
Ambasaderi wa Tusker Malt, Elizabeth
Mutamuliza yavuze ko intego yabo ari ugufasha abahanzi kugira ahantu heza
bashobora kunyuza inkuru y’ubuzima bwabo mu buryo bwiza bagaruka ku byo abantu
batigeze bamenya kandi bataramira abantu.
Ikiganiro cya Lilian Mbabazi kizagera ku rubuga rwa YouTube ku rukuta rwa Swangz Avenue ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba za tariki ya 07 Mutarama 2024.
Abandi bahanzi bamaze
gutanga ikiganiro muri Conversession barimo Julianna Kanyomozi, Chameleone, GNL
Zamba, Kinga Saha na Winnie Nwagi.
TANGA IGITECYEREZO