Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bushobora kuba bwarakoze amakosa bukamimina inyama none bikaba aribyo biri kubugaruka bubura isosi yazo.
Uramutse uzi guteka hari amakosa utakora, waminina ibindi byose ariko iyo bigeze ku nyama ntiwazimina kubera ko uba uzi ko ya mazi yazo aba aribuvemo isosi imeze neza cyane.
Ibyo ni byo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze none biri kuyigaruka kugeza n'aho Umuyobozi w'abafana, Minani Hemed aheruka gufata icyemezo cyo gusaba ubutabazi.
Bijya gutangira hari taliki 19 z'ukwezi kwa 09 mu mwaka ushize aho Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis 'General' nyuma yo yuko Kiyovu Sports yari inganyije na Gasogi United igitego 1-1 maze mu kiganiro n'itangazamakuru avuga ko ariwe uyoboye ikipe yirengagiza Mvukiyehe Juvenal.
Muri icyo gihe uyu Mvukiyehe Juvenal niwe wari uyoboye Kompanyi ya Kiyovu Sports kandi niyo yari ifite inshingano zo kurebera ikipe ya Kiyovu Sports, ubwo bivuze ko ariwe wari Perezida wayo.
Kakooza Nkuliza Charles (KNC) uyobora Gasogi United, mu kiganiro yahise agirana n'itangazamakuru yahise agaragaza ko Ndorimana Jean François Regis 'General' wiyise Perezida nta bushobozi afite bwatunga Kiyovu Sports n'ukwezi na kumwe ahubwo agaragaza ko Mvukiyehe Juvenal akwiriye guhabwa agaciro bijyanye n'amafaranga atanga.
Ibyo byaragiye bibaho ariko bigakomeza kugaragara ko Ndorimana Jean François Regis 'General' adashaka Mvukiyehe Juvenal muri Kiyovu Sports.
Taliki 26 z'ukwezi kwa 09 2023 ni bwo Kiyovu Sports Company Ltd yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal ifite ikipe ya Kiyovu Sports mu nshingano yazambuwe, zijya muri Kiyovu Sports Association iyobowe na Ndorimana Jean François Regis 'General'.
Komite nyobozi ya Kiyovu Sports Association yagaragazaga ko Kiyovu Sports Company Ltd yambuwe inshingano bashingiye ku bukene iyi kompanyi yari iyobowe na Juvenal yagaragaje n'amakosa ya kinyamwuga yagiye ikora nkana kugeza bigize ingaruka ku ikipe ya Kiyovu Sports.
Abacungira hafi ikipe ya Kiyovu Sports bahise batangira kuvuga ko kuba Mvukiyehe Juvenal akuwe muri iyi kipe yo ku Mumena, ubuzima bwiza yari ibayemo itakongera kububamo dore ko ku ikubitiro yahise ayambura imodoka yari yarayihaye, abakinnyi batangira kujya bagera ku kibuga cy'imyitozo buri wese aje ukwe, ibintu byaherukaga kera mu rucaca.
Yego ni byo na Mvukiyehe Juvenal hari amakosa yari yarakoze muri Kiyovu Sports ariko ntiwayasimbuza ibyo yagezeho kuva atorewe kuyiyobora mu mwaka wa 2020.
Yaguze abakinnyi bakomeye barimo Emmanuel Okwi, Abedi Bigirimana, Nshimirimama Ismael Pitchou ndetse n'abandi dore ko ari bwo hahise haduka imvugo ya "Juvénal yatitije Umujyi".
Icyo gihe amakipe akomeye arimo APR FC na Rayon Sports yari yaragize Kiyovu Sports umugore, yatuunguwe n'imbaraga Kiyovu Sports yazanye kuko zakubiswe karahava, umupira wongera kuryoha, Abayovu basubira kuri sitade ikipe yongera gukundwa.
Mu myaka 2 ishize ya shampiyona, Kiyovu Sports yagiye ibura igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma ariko ubona ikipe yarahatanye koko kandi yaratanze akazi gakomeye ndetse yaranaryoheje shampiyona muri rusange.
Mu magambo macye yafashe Urucaca arukura mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri arushyira mu makipe arwanira ibikombe.
Kuba abayobozi ba Kiyovu Sports Association barafashe umwanzuro wo gukura Mvukiyehe Juvenal muri Kiyovu Sports, ni amakosa akomeye bakoze, umuntu yagereranya no guteka inyama ukaziminina, ahubwo bari kumushyigikira n'ayo makosa yakozwe bakamufasha kuyakosora.
Nk'uko n'Umuvugizi w'abafana bayo Minani Hemed aherutse kubitangaza, hatagize igikorwa Kiyovu Sports ishobora kujya ahantu habi cyane. Mu gihe andi makipe yatangiye imyitozo yitegura igice cya kabiri shampiyona, yo nta nubwo irabitekereza.
Abayobozi bahora babwira abakinnyi ko hari inama bagomba gukorana ariko igahora isubikwa. Amezi agiye kuba 4 muri Kiyovu Sports batazi uko umushahara usa ndetse na Mugunga Yves wahawe Sheki itazigamiye yamaze kubarega muri FERWAFA.
Mu bakinnyi bose bashya baguzwe nta n'umwe wahawe amafaranga ya 'recruitment' yuzuye kandi ibyo ku bwa Mvukiyehe Juvenal ntiwari kubyumva dore ko yabaga yaguze n'abakinnyi bakomeye bahembwa amafaranga menshi cyane.
Mwibuke ko Umugereki Petros Koukouras watozaga Kiyovu Sports yayivuyemo kubera ko atari umusaruro mucye ahubwo yari yananiwe kwihanganira ikibazo cy'amikoro ifite ndetse yari yaranabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru amarira amuzenga mu maso ubona ari ibintu bibabaje.
Ubuyobozi buriho ubu burangajwe imbere na Ndorimana Jean François Regis 'General' nta bushobozi bufite bwo gutunga Urucaca ngo rubeho nk'uko abantu bari bamaze kubimenyera mu myaka 3 ishize.
Kuri ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 6 n'amanota 21, imikino ya shampiyona izagaruka ikina na Muhazi United FC tariki 14 Mutarama 2024 saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.
Mvukiyehe Juvenal yakuwe muri Kiyovu Sports none ibintu bikomeje kuba bibi
Birasa nk'aho ubuyobozi burangajwe imbere na Ndorimana Jean François Regis 'General' nta bushobozi bufite bwo gutunga Kiyovu Sports
Mugunga Yves yamaze kurega Kiyovu Sports muri FERWAFA nyuma yuko imuhaye Sheki itazigamiye ndetse akaba ashaka no kwishakira indi kipe
Abafana ba Kiyovu Sports bari baragarutse ku kibuga basigaye bafana ikipe yabo nta rwikekwe
Bigirimana Abedi na Nshimirimama Ismael Pitchou ni bamwe mu bakinnyi bakomeye baguzwe na Mvukiyehe Juvenal muri Kiyovu Sports
Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kurangwa n'ikibazo cy'ubukene
TANGA IGITECYEREZO