Kigali

Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta y'urukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2024 0:48
0


Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yinjiye mu mubare w’ibihumbi by’abantu batangiye neza umwaka wa 2024! Yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles] n’umukunzi we w’igihe kirekire, Michael Tesfay amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Michael Tesfay ufite inkomoko muri Ethiopia, yambitse impeta umukunzi we Nishimwe Naomie, ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2024, mu muhango wihariye wabereye muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali.

Yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n’umukunzi we Nishimiwe Naomie, kuko yamubwiye ‘Yego’ nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

Yavuze ko afite amatsiko y’ubuzima bazabanamo; mu magambo ye ati “Ntegerezanyije amatsiko kuzamarana ubuzima bwanjye bwose hamwe no kubaha Imana binyuze mu bumwe bwacu Nishimwe Naomie.  Tugiye gushyingirwa.”

Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n’umugabo wazanye umunezero n’ibyishimo mu buzima bwe.

Hari aho yavuze ati “Ntakindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugirango ikomeze kuguha imigisha n’ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho...”- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y’amavuko.

Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n’umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw’urukundo rw’abo, uko bamenyanye n’ibindi biteye amatsiko kuri bo.

Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w’inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y’abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza ‘tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n’abavandimwe be]’. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi ‘ni beza cyane’.

Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri Restaurant na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n’ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka Nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambyuye.

Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy’uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati “Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.’’

Naomie yavuze ko yatunguwe n’ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

Naomie avuga ko ‘nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza’. Avuga ko ageze ku ifoto ye ‘nahise mvuga ko nta mukunzi mfite’.

Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n’umukobwa uzwi.

Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati “Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.”

Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza. 

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.


Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta y'urukundo nyuma y'igihe ari mu rukundo na Michael


Michael yavuze ko afite amatsiko y'ubuzima bw'ejo hazaza n'umukunzi we mu rugo rushya


Nishimwe Naomie yabwiye 'Yego' umukunzi we amwemerera kurushinga nk'umugabo n'umugore




Michael yagiye ajyanye na Naomie ahantu hihariye mu rwego rwo gukuza urukundo rw'abo



Naomie yavuze ko umunsi ahura na Sebukwe, utari usanzwe mu buzima bwe kuko bahuriye muri Ethiopia


Michael yifashishije indirimbo 'Counting My Blessing' ya Seph Schlueter atangaza ko yiteguye kubana ubuzima bwe bwose na Miss Nishimwe Naomie



Naomie avuga ko akunda uburyo umukunzi we amwitaho, kandi agaterwa ishema n'ibikorwa bye




Michael yavuze ko igihe habayeho kutumvikana, Naomie niwe ucisha macye ibintu bigasubira ku murongo






Nishimwe Naomie afite ikamba rya Miss Rwanda 2020-Ni umwe mu bakobwa bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga


Mu bihe bitandukanye, Naomie ashima Imana yazanye mu buzima bwe Michael



KANDA HANO UREBE INKURU Y'URUKUNDO RWA MISS NAOMIE NA MICHAEL

">

AMAFOTO: Uwase Djazycool Constatin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND