Kigali

Ibizungerezi n’ibyamamare byitabiriye ibirori bya Zari-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/12/2023 10:36
0


Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] umuherwekazi utuye muri Afurika y'Epfo, yataramiye muri The Wave Lounge imbere y'abakunzi be biganjemo abari n’abategarugori b’uburanga butangaje bari babucyereye.



Ukwezi gusoza umwaka wa 2023 uwavuga inkuru y’ibirori bya Zari ko iri mu zihariye cyane imyidagaduro nyarwanda, ntabwo yaba akabije.

Impamvu ni uko byamenyekanye neza ko azaza mu ntangiriro  z’Ukuboza abantu bagahita batangira kwibaza niba azaza.

Amakuru ahari ni uko rwagati hagiye hazamo impamvu nyinshi zashoboraga gutuma ibi birori bitaba.

Kuwa 28 Ukuboza uyu muherwekazi utunze agera kuri Miliyari 10 Frw yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, avuga ko aje kwishimana n’abanyabirori b’i Kigali.

Nk',uko byari biteganijwe, ibi birori byabaye kuwa 29 Ukuboza 2023, maze abanyabirori b’abasilimu biyereka uyu mugore aho bari babucyereye yaba abakuze n’urubyiruko mu myambaro y’umweru.

Uwageraga muri The Wave Lounge wese yasanganirwaga n’ibyapa bya Skol, Martel n’amafoto meza agaragaza Zari.

Iyo wageraga imbere, wabonaga ibizungerezi by’abasilimu bambariye gukesha bafata ku mafunguro n’ibinyobwa by’ubwoko bwose kandi bihenze.

Muri aba kandi harimo abafite amazina azwi mu myidagaduro nka Miss Muyango, Franco Kabano, MC Nario, Mugisha Emmanuel, Patycope n’abandi.Umwe mu bitabiriye ibirori by'abambaye ibyera bya Zari wahiriwe n'ubushabitsi muri AfurikaAbitabiriye bose bifuzaga gufata amashusho y'ibihe by'ingenzi byaranze Zari All White Party n'amushusho y'uyu muherwekaziAkanyamuneza kari kose ubwo Zari yinjiraga mu kabyiniro ka The Wave LoungeAbantu baganiraga banasoma ku binyobwa bitandukanye ibisembuye n'ibidasembuyeByari ibihe bitazibagirana mu mateka y'abasilimu b'abanyabirori bari bateraniye muri The Wave LoungeBamwe mu bitabiriye bafata ifoto y'urwibutso na Pio n'umugore we (ababanza iburyo) bakaba aribo ba nyiri The Wave LoungeAbantu basangiye banishimira iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo bwihariye bwa Zari All White PartyUmuyobozi Mukuru wa The Wave Lounge akaba na nyirayo, Pio, yakiye ibirori bya Zari All White PartyAbantu bafashe amafoto y'urwibutso mu birori biri mu byari bitegerejwe na benshi i KigaliRukundo Patrick [Patycope] uri mu bagabo bamaze igihe kirekire mu myidagaduro nyarwanda ari mu bashyigikiye ZariZari amaze imyaka igera muri 20 ategura ibirori by'abambaye ibyeraUmwe mu bakobwa b'uburanga bitabiriye ibirori by'amateka bya Zari i KigaliMC Nario uri mu bashyushyarugamba bashinze imizi ni we wayoboye ibi biroriFranco Kabano wamaze kubaka ibigwi mu ruhando mpuzamahanga mu myidagaduro ishingiye ku mideli yitabiriye ibi biroriAho abantu binjiriraga naho hari harimbishijwe cyane, aha abashinzwe umutekano n'abandi bifotozanije na nyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we

AMAFOTO: Rwigema Freddy-inyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND