Kigali

Bebe Cool yasobanuye ibyo gufungisha Tems na Omah Lay

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:12/02/2025 9:27
0


Bebe Cool yagiye ahakana ibyo yavugwaho ko yaba ari we watumye Tems na Omah Lay batabwa muri yombi, avuga ko ahubwo ari we wabafashije gfungurwa.



Mu kiganiro Bebe Cool yagiranye na Adesope kuri Afrobeats Podcast, yatanze ibisobanuro  ko atari we wateje ifatwa ry’aba bahanzi bo muri Nigeria Tems na Omah Lay, ahubwo ko yaje kubafasha kugira ngo bafungurwe.

Tems na Omah Lay bafashwe muri 2020 nyuma yo gukorera igitaramo cya Big Brunch muri Uganda, bivugwa ko cyarimo kwica amabwiriza ya COVID-19. Nyuma y'ifungwa ryabo, benshi barimo aba bahanzi ubwabo batangaje ko Bebe Cool ari we wabagambaniye, bavuga ko ari we watanze amakuru kuri polisi.

Ibyo bavuga ko byatewe n'amakuru yashyizwe ku rubuga rwa Bebe Cool wagaragazaga impungenge z'igitaramo mu gihe abahanzi bo muri Uganda bari batemerewe kuririmba.

Bebe Cool yavuze ko yumvise amakuru y’ifungwa rya Tems na Omah Lay igihe umwe mu nshuti ze, Bushingtone, yamuhamagaye Saa Cyenda z’ijoro amubwira ko bagiye gufungwa. Yagize ati: "Icya mbere, ntabwo ari njye wabafashe. Biragoye iyo inkuru ifashe indi nzira ku mbuga nkoranyambaga kandi bigoye kuyihindura".

Bebe Cool yakomeje avuga ko amaze kumenya iby’ifungwa rya Tems na Omah Lay, yahise atangira guhamagara abantu mu nzego z’ubuyobozi no kujya kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo yumve impamvu bafashwe kandi atari bo bateguye igitaramo.

Yabajije impamvu polisi yafashe abahanzi bo muri Nigeria aho gufata abateguye igitaramo, kandi ko amabwiriza ya Uganda yari yemereye ibirori bihuriyemo abantu batarenze 200.

Nyuma yo kugerageza kubafasha, Bebe Cool yavuze ko umugore umwe mu bateguye igitaramo ari we washyize Babe Cool mu bateguye ifatwa ry’aba bahanzi, bishingiye ku mvugo ze zo kwamagana iki igitaramo. Mu gihe yageragezaga kumvikana n'inzego za polisi, yaje kumenya ko aba bahanzi bari bamaze koherezwa mu rukiko.

Yongeyeho ko kubona uruhushya rwo kurekura Tems na Omah Lay bitari byoroshye. Nyuma yo kuganira n’abayobozi, yabwiwe ko byaba bigoye kubarekura mbere y’iminsi itanu, ariko ntiyacika intege.

Ngo yakoze ibishoboka byose  ku munsi wakurikiyeho, yavuze ko yafatanyije n’abandi kugeza abahanzi bombi basohotse muri gereza. Bebe Cool yemeje ko uko byagenda kose, yifuzaga ko ibikorwa bye byari mu nyungu z’abahanzi, ntabe mu guhungabanya ibikorwa byabo.



Bebe Cool, umuhanzi wo muri Uganda uzwi mu ndirimbo "Love you every day na Easy"

Bashinje Bebe Cool kubagambanira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND