RFL
Kigali

Davido yahishuye ko yahoze yifuza gukora injyana ya 'R&B'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/12/2023 16:59
0


Umuhanzi mpuzamahanga, Davido, ukomoka muri Nigeria, yatunguye benshi avuga ko kuva akiri muto yifuzaga gukora injyana ya 'R&B', gusa akaza kwisanga yakoze injyana ya 'Afro Beat' ari nayo imugejeje ahantu hashimishije.



David Adedeji Adelele wamamaye mu muziki nka Davido, ni umwe mu bahanzi bamaze guteza imbere umuziki nyafurika binyuze mu njyana ya 'Afro Beat' akora imaze no kwigarurira imitima ya benshi ndetse yanageze ku isoko rigari ry'umuziki aho isigaye inahiga izindi njyana.

Uyu muhanzi uherutse gutaramira abanyarwanda i Kigali mu birori bya Trace Awards 2023, yatunguranye avuga ko nubwo Afro Beat ariyo yubakiyemo izina nyamara ngo siyo njyana yifuzaga gukora kuko ngo yayikoze bimutunguye birangira inamuhiriye.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Ebony Magazine cyo muri Amerika cyagarukaga kuri Album ye 'Timeless' iherutse kwandika amateka kuri Apple Music ikaba iya mbere ikoze mu njyana ya Afro Beat yumvishwe n'abantu benshi mu gihe gito.

Davido yatangaje ko yifuzaga gukora injyana ya 'R&B' mbere 

Mu magambo ya Davido yagize ati: ''Birantangaza kubona ukuntu injyana ya Afro Beat imaze kugera kure aho isigaye irusha n'izindi njyana zitari inyafurika. Birantangaza cyane kuko siyo nashakaga gukora. Nayikoze bintunguye gusa nahise nyikunda kandi nterwa ishema n'uko ariyo nakoze''.

Yakomeje agira ati: ''Kuva kera nifuzaga gukora injyana ya R&B numvaga ariyo nzakora ariko siko byagenze. Niga muri Kaminuza muri Amerika narimfite amafoto menshi ya Usher mu cyumba cyanjye. Numvaga nshaka kuba nkawe. Ninjira bwa mbere muri sitidiyo indirimbo nakoze yari R&B gusa sinigeze nyisohora''.

Davido yahishuye ko yatangiye gukora injyana ya Afro Beat bimutunguye 

Uyu muhanzi witezweho kuzana igihembo cya Grammy Award mu 2024, yakomeje avuga ko gukora injyana ya Afro Beat byaje bimugwiririye mu gihe yashakaga gukora R&B. Davido yasobanuye ko gukora Afro Beat yabikoze bwa mbere ari umwe mu nshuti ze umubwiye ko niba agiye mu muziki yagerageza gukora mu njyana ziwabo aho kwigana injyana z'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND