Usanase Bahavu Jeannette n’umuryango we, bifurije abakunzi babo gusoza umwaka neza ndetse no gutangira uwundi mu mahoro.
Bahavu wamamaye muri filime nyarwanda akaba umwe mu
bagore bavuzwe cyane muri uyu mwaka kubera ibikorwa by’indashyikirwa
byagiye bimuha n’ibihembo, yagaragaje imbamutima ze ku munsi mukuru wa Noheli.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instangram, yanditse avuga ko we n’umugabo we ndetse
n’umwana we Amora bifurije inshuti n’imiryango gusoza umwaka neza no kwinjira
mu mwaka mushya amahoro.
Bahavu ati “Tubifurije noheli nziza nshuti zacu ndetse n’umuryango”
Uyu mugore wakunzwe muri filime zitandukanye zirimo
City Maid, Impanga Series yifurije abarimo abafana be guhirwa mu mpera z’umwaka
wa 2023 no gutangira umwaka wa 2023 mu mahoro.
Bahavu n’umuryango we bagaragaye bambaye imyenda igaragaza umunsi mukuru wa Noheri, yiganjemo amabara y’umweru ndetse n’umutuku
TANGA IGITECYEREZO