Kigali

Bruce Melodie yasubije abashinja Coach Gael kwica umuziki nyarwanda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/12/2023 10:45
0


Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, kuri instagram (Live) habereye ikiganiro cy'amateka buri muntu wese wakirebye yatashye anyuzwe nacyo bitewe n'ibyakivugirwagamo. Ni ikiganiro cyarimo kuvugisha ukuri kwinshi, aho Melodie yaje gufata umwanya ashyira umucyo ku bigenda bivugwa ko Coach Gael ari kugenda yica umuziki nyarwanda.



Ku ikubitiro, byose byatangiye ubwo Producer Element yavaga muri Country Records isanzwe iyoborwa na Noopja akerekeza muri 1:55AM iyoborwa na Coach Gael.Uyu musore akimara kugera kwa Coach Gael, yatangiye gukorana gake cyane n'abandi bahanzi nyarwanda, ahubwo akajya yibanda cyane ku babarizwa muri 1:55AM.Aha niho benshi bahereye bashinja Coach Gael  kwica umuziki nyarwanda.


Bakunze kuvuga ko Coach Gael yica muzika Nyarwanda

Ku ruhande rwa Bruce, avuga ko ibyo atari ukuri ndetse kandi ari no kwigiza nkana. Nk'umuntu bakorana buri munsi ndetse akaba azi n'imishinga ahorana, agira ati:" Gael njyewe ukuntu muzi rwose baramubeshyera. Ni umuntu wazanye amafaranga ashora muri muzika, afitiye urukundo rwinshi umuziki nyarwanda rurimo kuwambutsa amazi magari nk'uko ari kubikora aka kanya".

Melodie akomeza agira ati:" Coach Gael ahorana ibitekerezo byinshi byo kwagura umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga. Rero abavuga ko ari ukuwica, sinzi aho babikura kuko ibyo akora byose, bihamya urukundo afitiye uru ruganda rwa muzika. Ibyo bavuga rero sinzi aho babikura kuko ngewe ntabyo njya mbona".

Melodie yigeze kuvuga ko bitewe n'uburyo gahunda afite  ari ukwambutsa muzika mu bihugu bya kure, Coach Gael bakorana abaye afite iyo gahunda yo kuwudindiza yahita amukatira rugikubita nta gutinzamo.

Agira ati"Ndamutse mbaye mbona bafite gahunda yo kwica muzika, ntabwo nahaguma kuko ndi umuntu mukuru nzi kureba ikibi n'icyiza. Kandi kuri ubu abantu turi gukorana gusa ni abafite intumbero zo guteza imbere muzika nyarwanda. Rero abo babivuga baba bafite ibindi bintu bagamije".

Melodie yavuze ko bimwe mu byatumye aguma muri 1:55AM,  ari umwihariko abona kuri iyi Label, agira ati: "Icya mbere bafite kirenze, ni uko bumva umuntu mu ngeri zose. Ubundi abandi barakumva ariko bagera ku kantu ko gushora amafaranga mu kintu runaka ukabona bahise basubira inyuma, bagatinya bakagutera umugongo, rero bo ntabwo bajya bagira ingingimira".


Melodie avuga ko Gael ari umwe mu bantu bari kugerageza uko bashoboye muzika nyarwanda ikagera ku rundi rwego






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND