RFL
Kigali

Batunze agatubutse! Abagore 10 b’Abiraburakazi bakize cyane ku isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/12/2023 11:35
0


Mu myaka yo hambere, wasangaga abera bafite imyumvire mibi ku birabura, bakumva ko ntaho umwirabura yakwigeza. Kuri ubu usibye abagabo, n’abagore basigaye batunze agatubutse.



Muri iki gihe, abirabura ntibagiteze amaboko ahubwo nabo barahagurutse bashaka amafaranga none kugeza uyu munsi nibo bayoboye Isi mu nzego zinyuranye haba mu myidagaduro, mu buzima, mu buyobozi, mu ishoramari n’ibindi.

Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’abiraburakazi 10 batunze agatubutse kurusha abandi ku isi. Ni inkuru dukesha Raporo y'umwaka ushize ya Forbes, yavuguruwe uyu mwaka n'urubuga rwa WION. 

1. Oprah Winfrey - Miliyari 3.5 $


Oprah Winfrey, ni umwe mu biraburakazi bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamenyekanye cyane ku Isi bitewe n'ibikorwa bye bihambaye. Ingoma ye y'igitangazamakuru ikubiyemo televiziyo n'ibijyanye no gutunganya amafilime, yagize uruhare runini mu gutumbagiza umutungo we. Oprah, azwiho kugira umurava mu bikorwa byo gufasha.

2. Isabel Dos Santos - Miliyari 2 $


Uyu, ni umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola. Ntabwo ari umwe mu biraburakazi bakize ku Isi gusa, ahubwo ni nawe muherwekazi wo muri Afurika. Yigwijeho ubutunzi abikesheje gukora ishoramari mu nganda zitandukanye, harimo iz’itumanaho, amabanki n’ingufu z’amashanyarazi.

3. Rihanna - Miliyari 1.7 $


   Rihanna, ni umucuruzi akaba n'umuririmbyi ukomeye wamaze kubaka izina riremereye mu muziki, ukomoka mu birwa bya Barbados. Usibye umuziki, uyu mugore yaje no kwinjira mu bijyanye n'imideli ndetse n'ibirungo by'ubwiza. Iyo myuga yose, yafatanirije hamwe kuzamura umutungo wa Rihanna.

4. Ngina Kenyatta - Miliyari 1.5 $


Ngina Kenyatta uzwi cyane ku izina rya Mama Ngina, ni umupfakazi wa Perezida

wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta. Ngina, ni umufatanyabikorwa wa hafi kimwe

cya kabiri cy'imiryango mpuzamahanga yose ikorera muri Kenya.

5. Folorunsho Alakija - Miliyari 1 $


Folorunsho Alakija, ni rwiyemezamirimo wo muri Nigeria utunze agatubutse abikesha inganda za peteroli. Ni visi-perezida wa Famfa Oil, sosiyete ifite imigabane ikomeye muri imwe mu bucukuzi bwa peteroli butanga umusaruro muri Nigeria.

6. Hajia Bola Shagaya - Miliyoni 959 $


Shagaya, ni umuherwe w'umucuruzi mpuzamahanga wiyeguriye iby'imideli ukomoka muri Nigeria, akaba imwe mu nkingi za mwamba muri politiki y'iki gihugu.

7. Sheila Crump Johnson - Miliyoni 750 $


Sheila Johnson ni rwiyemezamirimo wahiriwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari nawe washinze Televiziyo ya Black Entertainment (BET) ndetse na Salamander Hotels & Resorts. Yashoye imari mu nganda zitandukanye, zirimo izo kwakira abashyitsi n'iz’amakipe y'imikino.

8. Janice Bryant Howroyd - Miliyoni 629 $


Janice, ni umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze ActOne, ndetse akazana ibisubizo bitandukanye ku bakozi. Uyu, ni rwiyemezamirimo akaba n'umwanditsi ukomoka muri Carolina y'Amajyaruguru muri Amerika.

9. Beyoncé Knowles - Miliyoni 500 $


Beyoncé Knowles ni icyamamare ku Isi yose kubera umuziki, gukina filime, n’ubucuruzi. Ubuhanga bwe mu kuririmba n'uduhigo yaciye kuva yabitangira, byabaye igisubizo ku mwuga we umaze gutera imbere mu ruganda rw'imyidagaduro ku Isi, ndetse n'ibijyanye n’imideli. Uyu muhanzikazi, afite inkomoko i Houston, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

10. Wendy Appelbaum - Miliyoni 259 $


Wendy, ni umwe mu bagore bakomeye ku Isi. Kuba umuyobozi w'ubucuruzi muri Afurika y'Epfo ndetse n'ibikorwa bye by'ubugiraneza, byamufashije gutumbagiza ubutunzi bwe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND