Umukinnyi wa filime w’umunyamerika, Sydney Sweeney, yahishuye uko nyina umubyara ariwe wamugiriye inama yo gutagabanisha amabere ye yamuteraga ipfunwe kuva ari muto.
Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa Glamour UK, Sydney Sweeney yatangaje ko kera ingano y’amabere ye yamubangamiraga, bigatuma atekereza kuzayabagisha akaba mato nk’uko abyifuza.
Sydney Sweeney w’imyaka 26 y’amavuko yatangaje ko akiri muto yabangamirwaga n’ubunini bw’amabere ye ku buryo yumvaga niyuzuza imyaka 18 azahita ayabagisha akayagira mato, ariko nyina akaza kumwitambika akamukuramo ibyo bitekerezo.
Yagize ati: “Mama yarambwiye ngo ntikokore. Uzabyicuza nugera mu mashuri makuru. Ubu nishimira ko ntabikoze, ndayakunda kandi ni inshuti zanjye magara. Umubiri wa buri wese ni mwiza. Iyo wifitiye icyizere, kandi ukaba wishimye mu mutima wawe, nibyo bigaragara neza mu maso y’abandi.”
Uyu mukobwa, yagiriye inama abantu bose yo kwakira imiterere y’umubiri bahawe n’Imana, bakayitunga uko iri kandi bakayikunda.
Sweeney yakinnye muri filime zakunzwe cyane nka ‘Euphoria,’ The Handmaid’s Tale,” “The White Lotus,” n’izindi nyinshi. Mu minsi iri imbere kandi aritegura kugaragara muri filime zikomeye zirimo “Madame Web” azahuriramo na Dakota Johnson.
Ku bijyanye n'ubuzima bwe bw'urukundo, yabwiye ikinyamakuru ati: “Buri wese ahora afite amatsiko yo kumenya uwo turi kumwe ndetse n'uko bimeze, ariko ndatekereza ko ari ngombwa kugira icyo ngumana nk’ibanga ryanjye…
Maze igihe mu rukundo rumwe rw’igihe kirekire, ibintu bitamenyerewe muri uru ruganda ndetse bidasanzwe ku myaka yanjye. Icyo nabonye ku buzima bw'ibyamamare ni uko abantu rwose bashishikazwa no kukubaka, hanyuma bakishimira no kugusenya.”
Sweeney kandi, yahakanye ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko yaba yarambitswe impeta n’umukunzi we, Jonathan Davino w’imyaka 38 y’amavuko, umucuruzi ukomoka mu mujyi wa Chicago baranye imyaka itandatu bakundana.
Nubwo atarambikwa impeta, uyu mukinnyi wa filime yavuze uko abona ejo he hazaza, avuga ko yifuza kuzabyara abana bane, akabigisha ibintu bitandukanye birimo gusiganwa ku magara n’indi mikino bakiri bato, ndetse ashimangira ko ategereje kuzabafasha kubaho ubuzima bifuza kubamo.
Atangira umwuga wo gukina amafilime, Sydney Sweeney yahereye kuri filime yitwa ‘The White Lotus’ yanamuhesheje guhatanira ibihembo bibiri bikomeye muri Primetime Emmy Awards mu 2022.
Sweeney yavuze uko nyina yamwitambitse akamubuza kugabanisha amabere ye
Yakuze aterwa ipfunwe n'ubunini bw'amabere ye, ariko ubu ni cyo gice cy'umubiri we akunda cyane
TANGA IGITECYEREZO