Kigali

Byarandyaga nubwo nari nkiri umwana! Ubuzima bushaririye Bahavu yaciyemo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:21/12/2023 8:25
0


Umukinnyi wa filime Bahavu Usanase Jeannette, yavuze ku buzima bugoye yakuriyemo bwamuteye ishyaka ryo guhinduka icyamamare muri Sinema nyarwanda.



Mu kiganiro n'umunyamakuru Gerard Mbabazi, Bahavu Jeannette wamamaye muri filime nyarwanda yavuze ku byamubabaje mu bwana birimo n'amagambo mabi y'abaturanyi babo bamubonaga nk'umukene aje kuvumba televiziyo. 

Yatangaje ko, hari igihe umuryango we wahuye n'ibihe bitoroshye birimo ubukene, ariko bakagira ababyeyi babitaho uko bashoboye ndetse ntibabure amata yo kunywa.


Ati" Hari igihe isabune yaburaga wajya kwicara muri saro y'abandi, ukumva bavuze ngo buriya bwana bunuka amase! Mubavane iruhande rw'abana banjye batabatera ubuheri".

" Byarandyaga nubwo nari nkiri umwana ariko sinigeze ngira umutima utekereza ko, igihe nzagira televiziyo nzabuza abana kuyireba iwanjye"

Yavuze ko Imana yamuhaye umugisha mwinshi urimo n'urugo rwiza afite. Inzozi zo kubona byinshi atabonye mu bwana cyangwa ikindi gihe, yaje kuzikabya binyuze mu gukora cyane.


Usanase Bahavu Jeannette,  yavuze ko bamwe bamugendaho iyo bumvise ashima Imana cyane, ariko agaruka ku mpamvu zimutera kwishingikiriza ku Mana.

Ati" Ibi bintu iyo mbivuga hari benshi bavuga ngo uyu nawe arashima agakabya! Waretse ngashima? Niba wumva ibyo ufite ari imbaraga zawe, ari amaboko yawe ntakibazo ntanubwo nabikurenganyiriza. Nonese kuki ushaka kundwanya kubera ko nshima Imana?!!!.


Bahavu yashimiye Nyagasani wabakujije ari abana batandatu, ndetse ashimira ababyeyi babahaye umurage w'urukundo bagashyira hamwe mu buzima bwose banyuzemo.

Ni umwe mu bagore bahagaze neza muri filime nyarwanda 

Yatangaje ko, ashimishwa no kuba hafi y'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND