Mukumbure Yvette [Ivy] yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya nyuma yo gutandukana na World Star Entertainment ndetse atangaza ko yifuza kubona abandi bantu bagamije inyungu z'ubucuruzi mu muziki babasha gukorana.
Mu kwezi kwa Kamena gushyira Nyakanga 2023 ni bwo Ivy yinjiye mu muziki nyarwanda mu buryo bw'umwuga. Uyu muhanzikazi icyo gihe yabarizwaga muri World Star iyoborwa na Niyomugabo Leandre wamamaye mu itangazamakuru.
Ni inzu ifasha abahanzi inabarizwa uwitwa Kendo na we wiyerekanye cyane muri uyu mwaka uri kugana ku musozo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ivy yagize ati"Nashyize hanze indirimbo nshya igenewe abari mu rukundo kugira ngo irusheho gukomeza kubafasha kurushimangira."
Ku birebana no kuba yaratandukanye n'abamufashaga yagize ati: "Njye na World Star hari ibyo tutabashije kumvikanaho, gusa mbonye abandi twakorana bagamije kubyaza umuziki wanjye inyungu."
Indirimbo uyu mukobwa yahereyeho yitwa 'Wowe'. Kuri ubu iyo yashyize hanze yitwa 'Affection'. Ivy ni umuhanzikazi ufite ubuhanga mu miririmbire hejuru y'ibyo akanagira umuhate no gukora cyane ubona ko ashaka kugera kure.
Ivy avuka mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo kuri ubu akaba ari kwiga muri Kaminuza ya UTB mu ishami ryibijyanye n'Ubukerarugendo.
KANDA HANO UREBE 'AFFECTION' YA IVY
Ivy yageneye abakunzi b'umuziki by'umwihariko abari mu rukundo impano y'indirimbo yise 'Affection'Umuhanzikazi Ivy yifuza kuba yabona abamufasha gukomeza guteza umuziki imbere we 'Management'
TANGA IGITECYEREZO