Kigali

Shakira arayoboye! Urutonde rw'abahanzi 10 bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/12/2023 10:40
0


Umwaka wa 2023 waranzwe n'udushya twinshi mu bahanzi b'ibyamamare mpuzamahanga, ari nabyo byatumye bamwe muri bo bavugwa cyane bikanatuma bashakishwa kuri Google. Shakira niwe waje ku isonga mu bahanzi 10 bashakishijwe kurusha abandi.



Mu gihe habura iminsi 13 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, urubuga rwa Google rwamaze gushyira hanze ibintu hamwe n'abantu bashakishijwe cyane muri buri byiciro yaba mu muziki, mu mideli, muri sinema n'ahandi.

Mu gisata cy'umuziki, hasohotse urutonde rw'abahanzi 10 mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google higanjemo abasanzwe bafite amazina akomeye n'abandi batabarutse bigatuma bagarukwaho cyane. Dore urutonde rwaba bahanzi:

1. Shakira

Icyamamarekazi mu muziki, Shakira ukomoka muri Colombia niwe waje ku mwanya wa mbere mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Impamvu Shakira yaje kuri uyu mwanya ni uko yakunze kuvugwa cyane nyuma yo gutandukana na Gerard Pique bari bamaranye imyaka 12 banafitanye abana babiri.

Google yatangaje ko ibibazo by'abantu benshi bayibazaga kuri uyu muhanzikazi ibyinshi byagiraga biti: 'Shakira yapfuye iki na Pique?' 'Shakira arusha umutungo Pique?', 'Umukunzi mushya wa Shakira ninde?', 'Shakira yahuye n'umukunzi mushya wa Pique?'.

2. Jason Aldean

Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya 'Country' witwa Jason Aldean ukomoka muri Amerika, niwe waje ku mwanya wa Kabiri mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Uyu mugabo w'imyaka 46 watangiye umuziki mu 2005 agatungurana asohora album iriho indirimbo 40, uyu mwaka yagarutsweho cyane ndetse na benshi bashakisha byinshi ku buzima bwe kuri Google nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Try That In A Small Town'.

3. Joe Jonas

Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Joseph Adam Jonas ubarizwa mu itsinda rya 'The Jonas Brothers' ahuriyemo n'abavandimwe be. Joe Jonas akaba yaragarutsweho cyane nyuma yaho yatse gatanya umukinnyi wa filime Sophie Turner bari bamaranye imyaka 4 barushinze. Ibibazo byabajijwe kuri Google bigaruka kuri uyu muhanzi ibyinshi byabazaga biti 'Joe Jonas yahanye gatanya na Sophie?', 'Ni iki cyatandukanije Joe Jonas n'umugore we?' hamwe n'ibindi bijyanye n'ibyo.

4. Smash Mouth

Itsinda rya 'Smash Mouth' rikora ijyana ya Rock riri mu mastinda yanditse amateka mu muziki wa Amerika. Iri tsinda ry'abahanzi 4 ryashinzwe mu 1994, ryagarutsweho cyane nyuma y'uko umwe mu barigize witwa Steve Harwell yitabye Imana ku itariki 4 Nzeri 2023 azize indwara y'impyiko. Urupfu rwa Steve Harwell wapfuye afite imyaka 64 rwatumye benshi babaza Google ibibazo byinshi kuri iri tsinda yabagamo rya Smash Mouth.

5. Peppino Di Capri

Umuhanzi akaba n'umucuranzi wa Piano w'umuhanga, Peppino Di Capri ukomoka mu Butaliyani niwe waje  mu bahanzi bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Peppino Di Capri w'imyaka 84 yagarutsweho cyane kuri Google nyuma y'uko muri Werurwe hasohotse inkuru zivugako yapfuye nyamara akiri muzima. Benshi bifashishije Google mu kumenya neza amakuru nyayo yavugwaga kuri Peppino Di Capri.

6. Tom Kaulitz

Umucuranzi wa gitari akaba n'umuhanzi Tom Kaulitz ukomoka mu gihugu cy'u Budage, nawe ari mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Tom Kaulitz yagarutsweho cyane nyuma y'uko byavugwaga ko yatandukanye n'umugore we w'umunyamideli Heidi Klum uzwi cyane mu kanama nkemurampaka mu marushanwa ya 'American Got Talents'.

7. Gino Paoli

Umusaza kabuhariwe mu kwandika indirimbo no kuziririmba,Gino Paoli w'imyaka 89 ukomoka mu Butaliyani, yagarutsweho cyane kuri Google muri Kamena nyuma y'uko nawe bamuvuzeho gupfa nyamara akiri muzima. Aha ngo ibibazo Google yabazwaga bijyanye nawe byose byabazaga niba akiri muzima, icya mwishe  n'ibini bijyanye nabyo.

8. Kellie Pickler

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi umenyerewe mu njyana ya 'Country Music', Kellie Pickler, yagarutsweho cyane kuri Google bitewe n'uko umugabo we Kyle Jacobs nawe w'umuhanzi yitabye Imana yihahuye ku itariki 17 Gashyantare 2023. Ibibazo byinshi byabajijwe kuri Google bijyanye na Kyle Jacobs byabazaga niba Kellie Pickler ariwe waba waramuteye kwiyahura, mu gihe ibindi byabazaga niba Kellie Pickler yaragurishije inzu umugabo we yiyahuriyemo.

9. José Luis Perales

Umuhanzi José Luis Perales ukomoka mu gihugu cya Espagne  nawe ari ku rutonde rw'abahanzi 10 mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Uyu muhanzi w'imyaka 78 yagarutsweho cyane nyuma y'uko  ashinjwe kwiba indirimbo ye yitwa 'Te Quiero' yakoze mu 1981 ari nayo yamugize icyamamare.

10. Anna Oxa

Umuhanzikazi akaba n'umunyamakuru, Anna Oxa ukomoka mu Butaliyani niwe uza ku mwanya wa cumi mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Anna Oxa w'imyaka 62 yagarutsweho cyane biturutse ku makuru yakunze gusohora agendanye n'uburyo yazamutse mu muziki birimo nko kuba yaryamanaga  n'uwamurebereraga inyungu (Manager).








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND