Kigali

Serge Iyamuremye mu mushinga w’indirimbo na Meddy-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2023 10:01
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye yasohoye amafoto abiri amugaragaza ari kumwe na Ngabo Medard Jorbet [Meddy], atangaza ko yanogewe n’ibiganiro n’umusangiro wa mu gitondo na saa sita bahuriyeho.



Ni gake aba bahanzi bombi bagiye baboneka bari kumwe. Byasembuwe ahanini no kuba bombi basigaye batuye cyangwa se babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biramvura’ yagiye kuba muri kiriya gihugu mu mwaka ushize kubera impamvu z’umuryango we, ni mu gihe Meddy amaze imyaka irenga 10 abarizwa muri Amerika ari naho yahuriye n’umugore barwubatse muri iki gihe.

Ibitekerezo byakurikiye aya mafoto byiganjemo iby’abakunzi b’aba bombi, banditse babasaba guhuza imbaraga bagakorana indirimbo. Hirwa Nathan yanditse agira ati “Dukeneye indirimbo muri kumwe.”

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko aba bahanzi bombi mu biganiro bagiranye harimo no gukorana indirimbo mu gihe kitarambiranye.

“Nabyo birashoboka cyane! Mu byo bifuza bombi harimo no gukorana indirimbo, rero izakorwa mu gihe kiri imbere.”

Meddy na Serge Iyamuremye bahuriye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z’icyumweru gishize.

Serge amaze iminsi atangiye urugendo rwo gushyira hanze indrimbo zigaruka ku gukizwa kwe n’izindi zibanza ku guhimbaza Imana.

Meddy aherutse gutangaza ko yiyeguriye urugendo rw’indirimbo zihimbaza Imana. Kandi yagaragaje ko mu ndirimbo ya vuba yitegura gushyira hanze harimo n’indirimbo yakoranye na Adrien Misigaro, izaba ibaye indirimbo ya kabiri bombi bakoranye nyuma ya ‘Ntacyo nzaba’.

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y’Imana. 

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby’imiraba.

Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora ‘Gospel’ gikomeye, ariko amuzi nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka ‘Secullar’.

Ati "Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari 'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y'uko abivuga ko agiye gukora Gospel."

Akomeza ati "Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…”

Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza. 

Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo Meddy yahuye na Serge Iyamuremye


Serge Iyamuremye yagaragaje ko yishimiye guhura no gusangira na Meddy

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GRATEFUL’ YA MEDDY

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY GOD IS GOOD’YA SERGE IYAMUREMYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND