Kigali

Meddy utegerejwe i Kigali yatomoye umugore we karahava

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:18/12/2023 19:32
0


Umuhanzi Ngabo Jorbert Medard uzwi cyane muri muzika nka Meddy, ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda no mu karere, yongeye gukora mu nganzo mu magambo aryoheye amatwi yandika atomora umugore we Mimi wizihiza isabukuru y'amavuko.



Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n'abasaga ibihumbi  962, maze agira ati:" Uyu munsi Umwamikazi wanjye yavutse. Ndi umunyamugisha kandi nshimishijwe  kukugira nk'umufasha wanjye mu buzima, Mama w'igikomangomakazi cyanjye."

Meddy yakomeje agira ati " Nabonye uburyo Imana yakubumbabumbye mu myaka yashize, inkuru y'ubuzima bwawe ifasha abatari bake. Wangumye i ruhande igihe nta wundi wari uhari,unyumva neza kurenza undi muntu uwo ariwe wese kuri iyi Si, uri impano yanjye y'agaciro gakomeye ituruka ku Mana; Umwuka we wera ujye uguhoraho ibihe byose n'iteka. Isabukuru nziza rukundo rwanjye, ndagukunda ubuziraherezo".

Umugore we nawe uzwi nka Mimi, nawe abitsindagiye n'inyuguti nkuru yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo agira ati:" Ndagukunda Mwami wanjye iteka n'iteka kandi cyane".

Mu bandi bagiye batanga ibitekerezo, bafashaga Meddy kwifuriza umugore we isabukuru nziza ndetse ubona ko bishimiye ayo magambo yatomoye umugore we bifashishije utumenyetso tw'umutima.

Meddy n’umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibirori byitabiriwe n'abantu bake mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, barimo ibyamamare nka The Ben, King James n'bandi.

Meddy akaba kuri ubu ategerejwe i Kigali mu bukwe bw'inshuti ye magara The Ben, butegerejwe kuba ku wa 23 Ukuboza 2023.


Meddy yatomoye umugore we karahava






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND